skol
fortebet

Ihuriro rya Fan Clubs za Rayon Sports ryamaganye umwiryane SKOL yateje binyuze mu nkunga yahaye abakinnyi

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Sunday 03, May 2020

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bw’ Ihuriro rya za Fan Clubs za Rayon Sports bwamaganye inkungaSKOL yahaye abakinnyi b’iyi kipe mu buryo budakurikije amategeko kuko ngo itigeze imenyesha ubuyobozi burangajwe imbere na Munyakazi Sadate.

Iri huriro ry’amatsinda y’abafana ba Rayon Sports ryanditse ibaruwa ndetse risaba komite ya Rayon Sports gusaba ibisobanuro uru ruganda rwa SKOL cyane ko rwateje umwiryane rutanga inkunga mu ibanga ubuyobozi bw’ikipe butabizi.

Iyo baruwa ya Fan BASE Igira Iti:

" Ubuyobozi bwa Rayon Sports Fan Base bushingiye ku gikorwa cyakozwe n’uruganda rwa Skol Brewery Ltd aho bagiye batanga ubufasha ku bakinnyi ba Rayon Sports Football Club nyamara ubuyobozi butabizi ndetse kugeza ubu iki gikorwa cyikaba cyatangiye guteza umwiryane mu bakinnyi aho bamwe banze kwakira ubwo bufasha ndetse abandi bakabwakira ikintu kitari cyiza mu ikipe yacu ndetse iki gikorwa cyatangiye guteza umwuka mubi hagati mu bafana muri rusange.

Ubuyobozi bwa Fan Base bubabajwe no kubamenyesha ko butishimiye n agato iki gikorwa cyakozwe n’uruganda rwa Skol Brewery Ltd ndetse bukaba bucyamaganiye kure cyane ko n’ubwo ari igikorwa kigaragara ko ari cyiza ariko ntago cyakozwe mu buryo bukwiye kandi bwubahirije amategeko.

Ubuyobozi bwa Fan Base kandi buboneyeho gusaba ubuyobozi bwa Rayon Sports Football Club gukurikirana ndetse no gusaba ubusobanuro uruganda rwa Skol Brewery Ltd ku mpamvu zaba zaratumye bakora igikorwa nk’iki mu gihe batabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bw’ikipe nyamara babizi neza ko bidaciye mu mucyo.

Twongeye kandi gusaba ubuyobozi gukurikirana ndetse no guhana n’undi wese mu banyamuryango ba Rayon Sports wakora amakosa nkana mu gihe cyose bigaragayeko byagira ingaruka mbi ku ikipe yacu duhora twifuza ko iterimbere.

Ubuyobozi bwa Fan Base buboneyeho gushimira abanyamuryango bayo(Fan Clubs)mu buryo bakomeje kwitangira ikipe ndetse badahwema gukomeza guharanira ko igera ku iterambere rirambye,urugero rwiza ni igikorwa cyatangijwe cyo gutanga ubufasha ku bakinnyi,abatoza ndetse n’abakozi bose ba Rayon Sports aho buri Fan Club yabashije kugira umukinnyi,abatoza ndetse n’abakozi ba Rayon Sports yishingira kandi kugeza ubu igikorwa cyikaba cyaragenze neza aho nta mukinnyi cyangwa undi mukozi wese wa Rayon utarahawe ubufasha ndetse igikorwa cyikazakomeza kugeza igihe ibihe turimo bidasanzwe bizarangirira.

Igikorwa cyo gutanga ubufasha cyikaba cyaratwaye amafaranga y’u rwanda angana na miliyoni enye z’amafaranga y’u rwanda(4.000.000 FRW).

Mugire Amahoro."

Ikinyaamkuru Rwanda Magazine dukesha iyi nkuru kivuga ko Fan Base ya Rayon Sports yanditse nyuma y’uko Fan Clubs nyinshi zinyuranye ziyigize zari zayandikiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2020 ziyisaba ko yagira icyo ikora nk’urwego rubakuriye , hagatangwa ibisobanuro ku gikorwa cyakozwe na Skol bo bemeza ko kiri guteza umwuka mubi mu ikipe ndetse no kuyicamo ibice.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibwifuzaga ko abakinnyi bemera iyi nkunga ya SKOL gusa byarangiye bayemeye ndetse kuwa Gatanu tariki ya 01 Gicurasi 2020,ruhera ku bakinnyi 17 batuye mu bice byo hanze y’Umujyi wa Kigali ugana mu Majyepfo, Kimisagara, i Nyamirambo no ku Mumena.

Ibi bibaye mu gihe umubano wa Rayon Sports na SKOL imaze imyaka isaga 6 ari umufatanyabikorwa wayo mukuru utameze neza dore ko mu minsi ishize Perezida Munyakazi Sadate yavuze ko uyu mubano wabo bombi umeze nka Bisi yacitse Feri ishaka aho yegama.

Kuwa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2020 nibwo SKOL yahaye inkunga abakinnyi barimo abari baraye batayihawe kuwa Gatanu gusa bivugwa ko bamwe bayanze kuko ngo bitabanje kumenyeshwa ubuyobozi bw’ikipe.

Umuyobozi wa Fan Base ya Rayon Sports,Mike Runigababisha,yatangarije Rwandamagazine.com ko impamvu bandikiye ubuyobozi bw’ikipe babusaba ubusobanuro aho guhita bandikira uruganda rwa Skol ari uko banze kurenga inzego.

Uru ruganda rwenga inzoga rwa SKOL rwahaye buri mukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports ibihumbi 100 Frw n’agafuka k’ibiro 25 b’umuceri.Amakuru avuga ko iki gikorwa cyatwaye Frw 4,000,000.

Fan Base ya Rayon Sports igizwe na Fan Clubs 42 zisanzwe zitanga umusanzu mu ikipe ungana na Miliyoni hafi zirenga eshanu ku kwezi (5.200.000 FRW). Ninabo bishyize hamwe bashyiraho uburyo bwo kwita ku bakinnyi ba Rayon Sports muri iki gihe cya ’gahunda ya ’Guma mu rugo’ mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus (Covid-19).

Ibitekerezo

  • Gusa iyo bazana cash mwari kuyasamira hejuru cg iyo babibashikiza ngo mubitange mu izina rya Rayon mwari kubiha umugisha. gusa nabo barebye kure ko bitatangwa my mucyo bahitamo kubyitangira

    ariko aba rayon muransetsaaaaaa ubwose ko abayigenewe batayanze ariko mujya mumenya ko amaguru bakinisha ari ayabo , nonese sha uwo muyobozi iyo baburaye arabimenya , mujye muceceka mufane igihe biri ngombwa naho kugena imibereho n’imiramikire yabakinnyi mubyihorere , mwababonye bakuze

    Ko ubanza Sadate ikipe imunaniye?

    Baranenga Skol ko yatanze inkunga !!!!!! ubwo se ihagaritse inkunga yose yahaga Rayon sports uruganda rwahomba iki!!!!

    Skol na Rayon Sports ikigaragara ni uko bitameze neza ariko biratangaje kubona umuntu yajya mu rugo rw’umuntu agaha abana inkunga ataravuganye n’ababyeyi! Ni akumiro pe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa