Ihurizo kuri Mikel Arteta udafite abakinnyi 7 ku mukino wa Tottenham
Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2024

Ikipe ya Arsenal irabura abakinnyi 7 batazagaragara ku munsi wa kane wa shampiyoa y’u Bwongereza, harimo 6 bavunitse ndetse n’undi umwe ufite ikarita y’umutuku.
Ku cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024 nibwo ikipe ya Arsenal izasura Tottenham ku kibuga Tottenham Hotspur Stadium.
Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta ari mu ihurizo rikomeye bitewe n’uko bamwe mu bakinnyi ngenderwaho badahari by’umwihariko Kapiteni we Martin Odigard.
Kapiteni Odigard yavunikiye mu mikino ya UEFA Nations League ubwo ikipe ye y’Igihugu ya Norway yakinaga na Austria.
Ni umuino warangiye batsinze ibitego 2-1, gusa Odigard yasohotse mu kibuga ku munota wa 67 w’umukino kubera imvune.
Undi ufite imvune ni Riccardo Calafiori ,uyu nawe yavunikiye mu ikipe y’Igihugu y’Ubutaliyani, gusa ibye birashidikanywaho. Ashobora gukina cyangwa ntakine.
Mikel Melino ,uyu mukinnyi yaguzwe mu mpeshyi akuwe muri Real Sociedade yo muri Esipanye gusa yaje afite imvune.
Undi mukinnyi ufite imvune ni Gabriel Jusus, uyu ashobora kugaruka mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri.
Mubandi bakinnyi bafite imvune harimo Tomiyasu na Tienery ndetse na Declan Rice ugomba gusiba umukino umwe kubera ikarita itukura.
Kurundi ruhande ikipe ya Tottenham yo ifite imvune ebyiri gusa, kuko ifite Solank uzagaruka mu mpera z’uku kwezi ndetse na Richarlison uzagaruka nyuma y’uku kwezi.
Mu mikino 67 iheruka guhuza amakipe yombi ,Arsenal yatsinze imikino 28, Tottenham itsinda imikino 15 mu gihe banganyije imikno 24.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *