skol
fortebet

Ikanzu ngufi umukunzi wa CR7 yambaye mu birori bya Globe Soccer Awards yaciye ibintu [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 20, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo,Georgina Rodriguez yatangaje benshi ubwo yitabiraga ibirori bya Globe Soccer Awards i Dubai yambaye agakanzu kagufi cyane kandi ari mu matware y’Abayisilamu.

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Al-Nassr, Cristiano Ronaldo, yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’abafana, yari aherekejwe n’umukunzi we Georgina w’imyaka 29, mu birori byabereye mu burasirazuba bwo hagati.

Uyu mugore ufite uburanga budasanzwe,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera iyi myambarire y’agakanzu kagufi k’umweru.

Umubare w’amazina akomeye muri ruhago witabiriye ibi birori ndetse yafotowe mbere yo gutanga ibihembo.

Hari umubare munini w’abakinnyi ba Manchester City nka rutahizamu Erling Haaland wambaye ikositimu y’ubururu.

Yari kumwe na bagenzi be Kevin De Bruyne, Kyle Walker, Bernardo Silva, Ruben Dias, Matheus Nunes, Jeremy Doku, Oscar Bobb, Phil Foden na Rico Lewis.

Umutoza wegukanye ibikombe bitatu, Pep Guardiola na we yari yitabiriye ibi birori, cyane ko bari mu myitozo i Abu Dhabi.


Ibitekerezo

  • Iyo uvuze ngo ni umugore ufite uburanga budasanzwe ntuba ukabije, ubundi se ninde ufite uburanga nk’ubw’undi? kandi nta n’igitangaza afite kitagira abandi, usibye gukabya ngo uryoshye inkuru gusa. Syiiii

    Iyo uvuze ngo ni umugore ufite uburanga budasanzwe ntuba ukabije, ubundi se ninde ufite uburanga nk’ubw’undi? kandi nta n’igitangaza afite kitagira abandi, usibye gukabya ngo uryoshye inkuru gusa. Syiiii

    Iyo uvuze ngo ni umugore ufite uburanga budasanzwe ntuba ukabije, ubundi se ninde ufite uburanga nk’ubw’undi? kandi nta n’igitangaza afite kitagira abandi, usibye gukabya ngo uryoshye inkuru gusa. Syiiii

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa