skol

Iker Casillas yahumurije abakunzi ba ruhago bahangayikishijwe n’uburwayi bw’umutima yagize

Yanditswe: Thursday 02, May 2019

Umunyezamu Iker Casillas wa FC Porto wabaye icyamamare mu ikipe ya Real Madrid na Espagne yavuze ko ibintu byose bimeze neza ndetse nta kibazo gikomeye afite.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 01 Gicurasi 2019, nibwo Iker Casillas yikubise hasi ari mu myitozo,ahita ajyanwa igitaraganya mu bitaro byitwa Hospital CUF mu mujyi wa Porto.

Iker Casillas wahangayikishije abakinnyi bose b’ibyamamare barimo Cristiano Ronaldo,Messi,Cazorla,Nadal,Xavi n’abandi batandukanye bamwifurije gukira vuba.

Casillas abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,yabwiye abantu ati “Ibintu byose bimeze neza,nubwo urugendo rwari rurerure ariko ndacyafite imbaraga nk’uko nsanzwe.Mwakoze ku butumwa bwanyu n’urukundo mwanyeretse.”

FC Porto yatangaje ko tumwe mu dutsi two ku mutima wa Casillas tujyana amaraso twagize ikibazo turahagarara ariyo mpamvu ashobora kubagwa mu minsi iri imbere.

Birashoboka ko Casillas ashobora gutegekwa n’abaganga gusezera ku mupira w’amaguru,kuko uburwayi bw’umutima ntibukunze gukura.Casillas ntabwo azongera gukina muri uyu mwaka w’imikino.

Mu butumwa Cristiano Ronaldo yamugeneye,yagize ati “Gira imbaraga nshuti yanjye.Ndizera ko urakira vuba.”

Umunyabigwi Casillas yatangaje ko ameze neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa