Ikibuga ntago ari cyiza ariko twese tuzagikiniraho, ibyo si ibisobanuro nidutsindwa - Jimmy Mulisa
Yanditswe: Friday 10, Feb 2017
Jimmy Mulisa umutoza w’ikipe ya APR FC Azi neza ko ikibuga bazakiniraho n’ikipe ya Zanaco FC mu mikino nyafurika ari kibi, ariko ibyo bitagomba kuba urwitwazo rwo gutsindwa kuko batazagikiniraho bonyine.
Ku munsi w’ejo kuwa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017 ku isaha ya saa 15:30’ nibwo APR FC izaba imanuka mu ikibuga ikina umukino wayo wa mbere wa CAF Champions League na Zanaco FC, ni umukino uzabera hariya Lusaka muri Zambia kuri Sunset Stadium.
Umutoza wa APR FC avuga ko ikibuga (...)

Umutoza wa APR FC avuga ko ikibuga bazakiniraho yakibonye ku amashusho kandi kikaba kitameze neza, ariko ko ibyo bitakangombye kuba urwitwazo baramutse batsinzwe kuko si APR FC izaba ihakinira gusa kuko na Zanaco niho izaba ikinira.
Yagize ati "ibyo byose narabibonye ariko nabibwiye n’abakinnyi, mbabwira ko bagomba kwitwaza inkweto za bafasha gukina neza mu gihe cy’imvura kuko harimo haragwa imvura, ikibuga ntago ari cyiza ariko twese tuzagikiniramo ibyo ntago ari ibisobanuro nidutsindwa."
Jimmy Mulisa kandi avuga ko ntacyo ashinja ubuyobozi bwa APR FC kuko ibyo bwasabwaga byose bwarabikoze kugira ngo ikipe ikunde yitware neza.
APR FC nyuma yo gukina umukino ubanza ejo, izakina umukino wo kwishyura hano I Kigali mu impera z’icyumweru gitaha, igihe yaba isezereye iyi kipe ya Zanaco FC yazahura nizarokoka hagati ya Ngaya de Mbe yo muri Cameroon ndetse na Yanga Africans yo muri Tanzania.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *