skol
fortebet

Ikipe ikomeye I Burayi no ku isi yishyuye umupfumu kugira ngo ayifashe gutwara shampiyona

Yanditswe: Saturday 18, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Byari bisanzwe bishinjwa amakipe yo muri Afurika ariko no ku mugabane w’i Burayi byahageze aho ikipe ikomeye ya FC Porto yashinjwe kwishyura umupfumu kabuhariwe kugira ngo ayifashe kwegukana igikombe cya shampiyona ya Portugal.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru ava muri Portugal abitangaza,Porto yayobotse iyi nzira nyuma y’imyaka ine mukeba bahora bahanganye Benfica nayo ibikoze.

Bivugwa ko uyu mupfumu witwa Madalena Aroso yahawe akazi na perezida w’ikipe Jorge Nuno Pinto da Costa nk’umukozi w’ikipe mu mezi atanu ashize,nk ’umuganga’ wemewe.

Nkuko byatangajwe na Abola, Aroso ahembwa,13,000 by’amapawundi buri kwezi n’iki gihangange cyo muri Portugal, bingana n’amafaranga n’arenga 150.000 by’amapawundi ku mwaka.

Ibi bivugwa byateje umujinya mwinshi mu bafana, kubera ko uyu mupfumu ariwe mukozi uhembwa menshi muri iyi kipe ku ntera ndende, mu gihe ikipe iri kugerageje gukurikiza amategeko ya ya Fair Fair.

Biragaragara ko uyu mupfumu Aroso ari kuzigenza mu gusoma ejo hazaza no guhindura ibyavuye mu mukino,kuko yahawe akazi muri iyi mpeshyi kugira ngo afashe Porto kugarura igikombe cya Primeira Liga cyatwawe na Sporting Lisbon mu mpeshyi ishize.

Ikipe ya Sergio Conceicao itaratsindwa kuri ubu iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona mu mikino 14 kuri 34 yakinnye, imbere ya Sporting batandukanijwe n’ibitego gusa, Benfica iri inyuma n’amanota ane.

Mu mwaka wa 2017, umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Porto, Francisco J. Marques, yashinje Luis Filipe Vieira wahoze ari perezida wa Benfica weguye ku mirimo ye kubera uburiganya bw’imisoro, kuba yarakoresheje ubupfumu kugira ngo abashe gutwara shampiyona.

Marques yavuze ko Vieira yishyuye Dr Armando Nhaga, ’Komiseri wa Polisi y’igihugu muri Gineya-Bissau’ibihumbi 65.000 by’amapawundi kugira ngo abafashe kuroga batware shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa