skol
fortebet

Ikipe imwe y’umupira w’amaguru mu Bwongereza niyo ifite agahigo ko gusangira n’Umwamikazi Elizabeth wa II

Yanditswe: Wednesday 16, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza niyo kipe yonyine yasangiye icyayi cya nyuma ya saa sita n’umwamikazi w’Ubwongereza, Elizabeth II.
Mu 2006, Umwamikazi yagombaga gufungura ku mugaragaro Stade ya Emirates ya Arsenal ariko ntibyashoboka, amakuru avuga ko yari yarwaye umugongo. Duke wa Edinburgh yagiye mu mwanya we nk’umusimbura nyuma.
Umwaka wakurikiyeho, muri Gashyantare 2007 Umwamikazi yatumiye iyi kipe mu ngoro ya Buckingham kuko yababajwe nuko imvune y’umugongo yamubujije gufungura stade (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza niyo kipe yonyine yasangiye icyayi cya nyuma ya saa sita n’umwamikazi w’Ubwongereza, Elizabeth II.

Mu 2006, Umwamikazi yagombaga gufungura ku mugaragaro Stade ya Emirates ya Arsenal ariko ntibyashoboka, amakuru avuga ko yari yarwaye umugongo. Duke wa Edinburgh yagiye mu mwanya we nk’umusimbura nyuma.

Umwaka wakurikiyeho, muri Gashyantare 2007 Umwamikazi yatumiye iyi kipe mu ngoro ya Buckingham kuko yababajwe nuko imvune y’umugongo yamubujije gufungura stade nshya y’iyi kipe bizwi neza ko afana.

Uwari umuyobozi w’iyi kipe, Umutoza- Arsene Wenger - n’abakinnyi bose batumiwe n’umwamikazi mu ngoro ye ngo basangire icyayi cya nyuma ya saa sita.

Mu bari bagize iryo tsinda harimo Umunya Espagne Cesc Fabregas wari ufite imyaka 19 wagaragaje umunezero we mu bitangazamakuru nyuma y’uruzinduko.

Ati: "Bigaragara ko Umwamikazi akurikira umupira w’amaguru kandi yatubwiye ko ari umufana wa Arsenal. Yasaga naho azi neza uwo ndi we kandi twunguranye ibitekerezo bike."

Niyo nshuro ya mbere ikipe y’umupira w’amaguru yatumiwe I bwami, hakaba hari amakuru atandukanye avuga ko Umwamikazi amaze imyaka isaga 50 ari umufana wa Arsenal.

Mu bandi bakinnyi bari bahari harimo Johan Djourou, Mathieu Flamini, Tomas Rosicky, Theo Walcott, Kolo Toure, William Gallas, Manuel Almunia,kapiteni Thierry Henry n’abandi.

Ikipe ya Gunners yimukiye kuri stade yabo nshya, stade ya Emirates muri 2006 nyuma yo kuva i Highbury,bakiniyeho imyaka 93.

Mu mukino wayo wa nyuma kuri Highbury, Arsenal yatsinze Wigan ibitego 4-2 mu mukino wa Premier League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa