skol
fortebet

Ikipe ishobora gusinyisha Cristiano Ronaldo yamenyekanye

Yanditswe: Monday 18, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe kinini yiruka ku makipe akomeye azakina UEFA Champions League ngo amusinyishe,BiRAvugwa ko Cristiano ronaldo yemeje Diego Simeone kumuzana muri Atletico Madrid.
Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Portugali, ufite imyaka 37, yifuza kuva muri Manchester United muri iyi mpeshyi agakina mu ikipe izitabira Champions League.
Cristiano Ronaldo yamaganiye kure ibihuha byavugaga ko ashobora gutizwa mu ikipe ya Sporting Lisbon yahoze akinamo.
Uyu kizigenza wa Portugal yanditse ngo (...)

Uyu kizigenza wa Portugal yanditse ngo “Fake” mu gusubiza inkuru yacishijwe kuri Instagram ya Sport TV Portugal yerekana uyu rutahizamu wa Manchester United yashyize imodoka ye ku kibuga cya Sporting.

Ronaldo aracyafite umwaka w’amasezerano kuri Old Trafford ariko ntabwo aragaruka mu myitozo y’ikipe aho yasabye uruhushya avuga ko ari gukemura ibibazo by’umuryango.

Icyakora iyi mpeshyi ntiyamworoheye kuko amakipe yose yifuje kwerekezamo yamuteye umugongo by’umwihariko Chelsea na Bayern Munich.

Ronaldo arifuza kuva muri United kubera ko itabonye itike ya UEFA Champions League aho ikinyamakuru Diario AS kivuga ko ashobora kwerekeza muri Atletico Madrid mu minsi iri imbere.

Cristiano Ronaldo yagize ibigwi muri mukeba wa Atletico Madrid ariwe Real Madrid, aho yatsinze ibitego 311 mu mikino 292 ya La Liga hagati ya 2009 na 2018 kandi atwara igikombe cya Champions League inshuro enye.

Ibyo byatumye aba umwanzi nimero ya 1 wa Atletico kuko iri mu makipe yahemukiye bikomeye nubwo bishoboka ko yayerekezamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa