skol
fortebet

Ikipe myugariro Sergio Ramos azerekezamo yamaze kumenyekana

Yanditswe: Thursday 01, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi w’ikipe ya Real Madrid akaba n’umwe mu ba myugariro bakomeye ku isi,Sergio Ramos,amakuru aravuga ko yamaze kwemera gusinya amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya PSG aho agiye gukinana na Neymar Jr ndetse na Kylian Mbappe.

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka 16 akinira Real Madrid ndetse anayihesha intsinzi,Ramos,yaraye asoje amasezerano ye aho kuri ubu agiye kwerekeza mu yindi kipe ikomeye I Burayi,PSG.

Manchester City, Chelsea, Bayern Munich na PSG zashaka uyu myugariro ariko we yahisemo kwerekeza I Paris aho yemeye gusinya amasezerano y’imyaka 2.

Ikinyamakuru RMC,cyavuze ko amakuru gikesha GFFN,yemeza ko Ramos yamaze kwemera gusinyira imyaka 2 PSG ndetse ko mu minsi mike iri imbere arakora ikizamini cy’ubuzima.

Amakuru avuga ko umuyobozi wa siporo, Leonardo,yakoze akazi kenshi muri iyi kamena kugira ngo Ramos yerekeze muri PSG ku buntu.

Ramos yatandukanye na Real Madrid nyuma yo kumwima amasezerano y’imyaka 2,yisubiyeho ku munota wa nyuma bamubwira ko ibiganiro byarangiye.

Ramos w’imyaka 35 bivugwa ko yemeye umushahara muke ugereranyije nuwo yahembwaga muri Madrid kugira ngo akinire iyi kipe y’I Paris.

Neymar Jr yavuze ko Ramos ari inshuti ye ndetse amusaba ko yaza muri PSG bagafatanya gutwara ibikombe.

Ikipe ya Mauricio Pochettino yananiwe gutwara Ligue 1 na the Champions League mu mwaka w’imikino ushize ariko ubu bigaragara ko ariyo gahunda bihaye cyane ko baguze abakinnyi bakomeye.

PSG yabanje gutsinda igitego ubwo yongereraga Neymar Jr amasezerano mashya.Iherutse kugura,Wijnaldum wakinaga muri Liverpool,yamaze kumvikana na myugariro Hakimi n’umunyezamu Donnarumma ndetse aba biyongeraho uyu Ramos na Mbappe uzaguma mu ikipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa