Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yasezerewe n’iya Ghana ku giteranyo cy’ibitego 12 ku busa mu mukino yombi,mu ijonjora ryo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika.
Kuri uyu wa Kabiri,ikipe y’abagore ya Ghana yatsinze ibitego 5-0 iy’u Rwanda mu mukino wo kwishyura wabereye muri kiriya gihugu ni nyuma y’aho mu Rwanda yari yatsinze ibitego 7-0.
Ibi bitego 5-0 bya Ghana byatsinzwe na Kusi Alice ku munota wa 22,25,37 hanyuma icya Kane cyatsinzwe na Evelyn Badu ku munota wa 43.Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 4-0.
Ikipe y’u Rwanda y’abagore yagerageje kwihagararaho mu gice cya kabiri yinjizwa ikindi kimwe cyinjiye ku munota wa 3 w’inyongera gitsinzwe na Stella Nyamekye
Iyi kipe ya Ghana izahura na Namibia mu ijonjora rya nyuma.Urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika rurangiriye muri aha ku Mavubi y’abagore.
Amakipe y’abagore ya TANZANIA, BURUNDI na KENYA bo bakomeje, bakuyemo Côte d’Ivoire, Ethiopia na Cameroon.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *