skol
fortebet

Ikipe y’Uburusiya yahagaritse ikirego ku bihano bafatiwe na FIFA

Yanditswe: Wednesday 06, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Mpuzamahanga Nkemurampaka muri Siporo, rwatangaje ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burusiya (FUR), ryahagaritse ubujurire bwaryo ku cyemezo cya FIFA cyo gukura ikipe y’umupira w’amagaru y’iki gihugu mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi.

Sponsored Ad

Nyuma y’igitero U Burusiya bwagabye muri Ukraine, Inteko nyobozi ya FIFA ndetse n’iya UEFA zafashe umwanzuro ko amakipe yose y’u Burusiya, ahagarikwa kwitabira amarushanwa yabo kugeza igihe azongera kubiherewra uburenganizra.

Mu kwezi Gushize ku ya 24 Werurwe 2022 nibwo ikipe y’igihugu cy’Uburusiya yari gukina na Pologne mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Isi, ariko FIFA ivuga ko Pologne izakina n’izatsinda hagati ya Suède na Repubulika ya Czech kubera ko u Burusiya bwari bwahagaritswe.

CASS yatangaje ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burusiya ryahagaritse ubujurire kuwa 30 Werurwe 202. Gusa uru rukiko rwo rwatangaje ko rukiri kwiga kuri iki cyifuzo cy’u Burusiya.

Mu kwezi gushize, ibyiringiro by’u Burusiya byo kwitabira igikombe cy’Isi cy’abagabo giteganijwe mu mpera z’uyu mwaka, i Qatar byarangiye nyuma yuko CAS yanze icyifuzo cya FUR cyo guhagarika ibihano yafatiwe na FIFA.

Amashyirahamwe menshi y’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye yatangaje ko atazakina nu Burusiya nyuma y’igitero cya Ukraine, harimo nka Pologne, Suède na Repubulika ya Czech.

Refe:Dailymail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa