skol
fortebet

Ikipe y’Ubwongereza iteye inkeke mbere yo gutangira imikino ya Euro 2024

Yanditswe: Saturday 08, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abanya Iceland batunguye u Bwongereza bwiteguraga kurira indege ijya mu Budage mu mikino ya Euro 2024,babatsinda igitego kitishyurwa.

Sponsored Ad

Ubwongereza buteye inkeke kuko imikino yo kwitegura itanu buheruka gukina,bwatsinzemo inshuro imwe gusa.

Igitego cya Iceland cyinjiye ku munota wa 12 gitsinzwe na J. Þorsteinsson birangira Ubwongereza bunaniwe kucyishyura mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.

Ikibabaje kurusha ibindi nuko Ubwongereza bwateye mu izamu inshuro imwe gusa.

Induru zabaye nyinshi mu bakunzi b’iki gihugu kuko umutoza Southgate yahamagaye abakinnyi biganjemo abakiri bato badafite ubunararibonye ndetse banakina mu makipe mato.

Gusiga Harry Maguire,Jack Grealish na Marcus Rashford utaragize umwaka mwiza byateye benshi ubwoba.

Myugariro John Stones yasimbujwe avunitse mu gihe Southgate yamaze gutangaza urutonde rwa 26 azajyana mu Budage.

Umutoza Southgate yavuze ko nta gikuba cyacitse kuko yashakaga kugerageza abakinnyi bose gusa ibimenyetso ikipe ye itanga ntabwo bihumuriza.

Abongereza baratangirira imikino y’amatsinda ya Euro 2024 kuri Serbia tariki ya 16/6/2024.

Umwe mu bakinnyi beza ba Serbia,Nemanja Matic yatangaje ko kuba Ubwongereza bwasize Grealish na Rashford ari amahirwe kuri bo kuko uburyo basatira ngo biba ikibazo kuri buri wese.

Ubwongereza bwageze ku mukino wa nyuma wa Eruo iheruka ndetse abakinnyi bafite bafite ubushobozi bwo kuba batwara iki gikombe,icyakora benshi bakemanga ubushobozi bw’umutoza wabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa