skol
fortebet

Ikipe ya APR FC yinjye mu buyobozi bushya bw’abakinnyi

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Wednesday 15, Jul 2026

Ikipe ya APR FC yinjye mu buyobozi bushya bw'abakinnyi

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi Bukuru bwa APR FC bwatangaje ko kapiteni mushya w’iyi kipe, ari we Umunya-Burkina Faso Djibril Ouattara, usimbuye Niyomugabo Claude uherutse gutandukana n’iyi kipe, ndetse na ba Visi Kapiteni bashya, barimo Umunyarwanda umwe.

Byemejwe n’ubuyobozi bwa APR mu itangazo bwashyize hanze, ryo kumenyesha abankunzi b’iyi kipe kapiteni mushya wayo.

Mu itangazo, ubuyobozi bwa APR FC bwavuze ko “Intare zifite ubuyobozi bushya.” Bwatangaje ko iyi kipe ya “APR FC yishimiye gutangaza Djibril Ouattara nka kapiteni mushya wa Club Giant (ikipe y’igihangange)”

Iyi kipe kandi yatangaje ko uyu Munya-Burkina Faso azaba yungirijwe n’Umunya-Uganda, Ronald Ssekiganda nka Visi Kapiteni wa mbere, ndetse n’Umunyarwanda Nshimiyimana Yunusu nka Visi Kapiteni wa kabiri.

Aba bakinnyi bagiye kuyobora bagenzi babo muri iyi kipe ifite Igikombe cya Shamiyona y’umwaka w’imikino wa 2025-2026, batangajwe nyuma yuko iyi kipe idakomezanyije na bamwe mu bakinnyi bayihozemo, barimo Niyomugabo Claude wari urangije amasezerano ye muri iyi kipe yari amazemo imyaka irindwi.

Niyomugabo Claude yari yahawe igitambaro cyo kuyobora bagenzi be mu mpera za 2023 mu kwezi k’Ukuboza, ubwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwacyamburaga Ombolenga Fitina icyo gihe wavugwagaho imyitwarire itari myiza irimo gusiba imyitozo.

Kapiteni mushya wa APR, Djibril Ouattara

Ronald Ssekiganda, Visi Kapiteni wa mbere,

Nshimiyimana Yunusu, Visi Kapiteni wa kabiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa