
Ni imyitozo yatangiye mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 30 Nyakanga 2024, yagara gayemo bamwe mu bakinnyi bayo basanzwe bafite amasezerano ndetse n’abashya. Mbere yo gutangira, hagaragayemo rutahizamu Sugira Ernest uyiherukamo mu mwaka wa 2021/22, ariko Team Manager, Bayingana Innocent, atanga amabwiriza ko uwo batavuganye atemerewe kuyikora, uyu mukinnyi ahita asohoka mu kibuga. Abandi basigaye biganjemo amasura mashya bakomeje imyitozo bayobowe n’umutoza Mbarushimana Shabani (...)
Ni imyitozo yatangiye mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 30 Nyakanga 2024, yagara gayemo bamwe mu bakinnyi bayo basanzwe bafite amasezerano ndetse n’abashya.
Mbere yo gutangira, hagaragayemo rutahizamu Sugira Ernest uyiherukamo mu mwaka wa 2021/22, ariko Team Manager, Bayingana Innocent, atanga amabwiriza ko uwo batavuganye atemerewe kuyikora, uyu mukinnyi ahita asohoka mu kibuga.
Abandi basigaye biganjemo amasura mashya bakomeje imyitozo bayobowe n’umutoza Mbarushimana Shabani afatanyije na Guy Bakila, bombi bungirije Guy Bukasa utari mu Rwanda.
Mu bakinnyi bashya harimo Ngendahimana Eric na Mucyo Didier Junior bakiniraga Rayon Sports, Nkubana Marc na Kayitaba Bosco batandukanye na Police FC, ndetse na Hoziyana Kennedy wakinaga muri Bugesera FC.
Abandi ni Hakizimana Félicien wakiniraga Kiyovu Sports, Nshimiyimana Tharcisse wasezerewe na Gorilla FC ndetse na Onyeabor Franklin wari muri Sunrise FC yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.
Umunya-Nigeria Rafael Osaluwe na Kapiteni w’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali, Bishira Latif wasoje amasezerano, ntibagaragaye mu myitozo.
Umuvugizi wa AS Kigali, Nshimiye Joseph, yatangaje ko ibibazo biri mu ikipe bigiye gukemuka kandi biteguye kongeramo abandi bakinnyibashya.
Ati “Murabona ko twatangiye imyitozo kandi ibintu biri mu murongo mwiza , Umutoza Mukuru ntago ahari ,ariko ari mu butumwa bw’akazi kuko hari izindi ntwaro azagarukana.”
“Ntitwavuga ko twakererewe kuko igihe dufite tuzabona abakinnyi beza kandi ndizera ko mu munsi iri imbere tuzakina n’umukino wa gicuti. Kiyovu Sports nta mahirwe nyiha ku mukino ubanza tuzahuriramo.”As Kigali izatangira shampiona ya kirwa na Kiyovu Sports ku wa 16 Kanama mu gihe izakurikizaho Musanze Fc ku wa 26 Kanama.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *