Ikipe ya Cristiano Ronaldo yanyagiye iya Messi birangira abakinnyi bakozanyijeho
Yanditswe: Friday 02, Feb 2024

Ikipe ya Al-Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo yanyagiye Inter Miami ikinamo Lionel Messi ibitego 6-0 mu mukino wa gicuti waberaga muri Saudi Arabia.
Muri uyu mukino wa gicuti wabereye muri Arabie Saoudite, Messi yasimbuye ubwo Ikipe ye yari yamaze kwinjizwa ibitego byose.
Uyu mukino warimo udushya twinshi turimo igitego myugariro Laporte yatsindiye muri metero zisaga 70 arobye umunyezamu.
Igice cya mbere cyarangiye,Al Nassr ifite ibitego 3-0 bya Otavio, Talisca n’iki cya Laporte.
Mu gice cya kabiri hinjiye ibindi bitatu bya Talisca watsinze bibiri na Mohammed Maran.
Uyu mukino waje kubamo imvururu hagati y’abakinnyi zamaze akanya aho umukinnyi Sergio Busquets yagaragaye akubita umukinnyi wa Al Nassr mu maso.
Abandi bakinnyi nka Suarez yafashwe ashaka kurwana inkundura.
Cristiano Ronaldo ntiyakinnye uyu mukino kubera imvune ariko yawurebeye mu myanya y’icyubahiro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *