skol
fortebet

Ikipe ya Gor Mahia FC yageze i Kigali yitabiriye Rayon day

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 16, Jul 2026

Ikipe ya Gor Mahia FC yageze i Kigali yitabiriye Rayon day

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Gor Mahia FC yo muri Kenya izakina na Rayon Sports ku munsi w’Igikundiro ‘Rayon Day’ uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2026 muri Kigali Pele Stadium, yamaze kugera i Kigali.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2026, ni bwo Gor Mahia yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Iyi kipe yateguye urugendo rwayo mu matsinda abiri, aho itsinda rya mbere ariryo ryamaze kugera i Kigali naho itsinda rya kabiri rikaba riri buhaguruke muri Kenya saa moya z’ijoro (Ubwo ni saa mbiri z’ijoro ku isaha y’i Kigali) nk’uko iyi kipe yabitangaje.

Gor Mahia FC ifite igikombe giheruka cya Shampiyona ya Kenya yageze i Kigali ngo izakine na Rayon Sports kuri ‘Rayon Day’ ariko izanahaguma yitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup izakinwa kuva tariki 24 Nyakanga kugeza tariki 7 Kanama 2026 mu Rwanda.

Muri CECAFA Kagame Cup, Gor Mahia izaba iri kumwe na APR FC yo mu Rwanda, Vipers SC yo muri Uganda na Garde Republicaine yo muri Djibouti mu itsinda A.

Ku ruhande rwa Rayon Sports nayo ikomeje imyitozo yitegura ‘Rayon Day’ ndetse yamaze no kwakira rutahizamu Junior Kameni iherutse gusinyisha wageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.

Rayon Sports yamaze no gutangaza ko ku munsi w’Igikundiro abahanzi Bull Dogg na Kitoko aribo bazasusurutsa abazitabira uyu munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa