Abantu benshi bakomeje gusaba ko Irani yirukanwa mu gikombe cy’isi nyuma yo kohereza inzobere mu bya gisirikare muri Ukraine gufasha ingabo z’Uburusiya.
Iki gihugu gikaze ku mahame ya kisilamu cyohereje abasirikare muri Crimea kugira ngo bafashe mu guturitsa imijyi ya Ukraine bakoresheje drone.
Igihugu kiri mu bibazo kubera kwica abigaragambyaga barenga 200 barimo abana 23.
Aba baturage bahagurutse nyuma y’urupfu rwa Mahsa Amini w’imyaka 22 y’amavuko waguye muri gereza, nyuma yo gutabwa muri (...)
Abantu benshi bakomeje gusaba ko Irani yirukanwa mu gikombe cy’isi nyuma yo kohereza inzobere mu bya gisirikare muri Ukraine gufasha ingabo z’Uburusiya.
Iki gihugu gikaze ku mahame ya kisilamu cyohereje abasirikare muri Crimea kugira ngo bafashe mu guturitsa imijyi ya Ukraine bakoresheje drone.
Igihugu kiri mu bibazo kubera kwica abigaragambyaga barenga 200 barimo abana 23.
Aba baturage bahagurutse nyuma y’urupfu rwa Mahsa Amini w’imyaka 22 y’amavuko waguye muri gereza, nyuma yo gutabwa muri yombi azira kutambara igitambaro mu mutwe cyitwa "hijab".
Abakangurambaga basabye kandi Fifa kugira icyo ikora kubera ko yabujije abagore kwitabira imikino y’umupira w’amaguru kuva mu 1979 n’abayobozi bavuga ko kubareka bakareba abagabo bakina bambaye amakabutura “biteza imbere ubusambanyi”.
Irani igomba guhura n’Ubwongereza ku ya 21 Ugushyingo ariko icyifuzo gisaba Fifa kubirukana gifite imikono irenga 22.000.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *