skol
fortebet

Ikipe ya Musanze FC yandikiye FERWAFA isaba kurenganurwa

Yanditswe: Tuesday 27, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Musanze FC yamaze kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA , isabira ibihano abasifuzi basifuye umukino wabahuje na AS Kigali.

Sponsored Ad

Ni mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wabaye ku wa Mbere tariki 26 Kanama 2024 ubera kuri Kigali Pele Stadium.
Uyu mukino warangiye ikipe ya AS Kigali itsinze Musanze FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Didier Ndayishimiye ku munota wa 48 w’umukino.
Ikipe ya Musanze FC yabonye igitego ku munota wa 15 w’uyu mukino cyinjijwe na Kwizera Tresor ariko umusifuzi wa kabiri w’igitambaro Ndayisaba Saidi,amanika igitambaro avuga koyabanje kurarira,ibintu bitishimiwe n’abakunzi ba Musanze FC ndetse n’ubuyobozi bw’iyikipe.
Ubuyobozi bwa Musanze FC bwahise bwandikira ibaruwa ishyirahamwe ry’umupira wamaguru mu Rwanda FERWAFA, busaba ko abasifuzi basifuye uyu mukino, bafatirwa ibihano aho basobanura ko igitego batsinze cyanzwe n’umusifuzi wo kuruhande Ndayisaba Said akabikora nkana.
Basobanuye ko kandi n’igitego cya AS Kigali cyinjiye mu izamu gitsinzwe na Ndayishimiye Didier hari habanje kubamo ikosa ryakorewe umukinnyi wa Musanze FC, umusifuzi wo hagati Murindangabo Moise akaryirengagiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa