skol
fortebet

Ikipe ya Napoli yegukanye champiyona y’Ubutariyani nyuma y’imyaka 33

Yanditswe: Friday 05, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Napoli ikina muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu gihugu cy’u Butaliyani, yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma yo kunganya na Udines igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 33 wa shampiyona.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane (4) Gicurasi 2023, mu gihugu cy’u Butaliyani habaye imikino ibiri ya shampiyona, Serie A nk’uko bayita.

Umukino umwe wahuje Empoli yatsinze Bologna ibitego 3-1, na Napoli yafashijwe na Victor Osmhen kunganya na Udinese igitego 1-1.

Kunganya kw’ikipe ya Napoli, byatumye yuzuza amanota 80 mu mikino 33 imaze gukinwa muri Serie A. Lazio ya Kabiri ifite amanota 64. Bisobanuye ko mu mikino itanu isigaye ngo shampiyona irangire, harimo amanota 15 gusa.

Lazio ni yo yayabona yose, Napoli igatsindwa imikino yose isigaye, yakuzuza amanota 79. Bisobanuye ko igikombe cyamaze kubona nyiracyo.

Iyi kipe yaherukaga igikombe cya shampiyona, mu 1990. Bisobanuye ko yari imaze imyaka 33 igishaka ariko byaranze.

Abakunzi ba yo mu bice bitandukanye byo ku Mugabane w’i Burayi, basazwe n’ibyishimo ndetse bamwe barira amarira y’ibyishimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa