skol
fortebet

Ikipe ya Police yabonye umunyamabanga mushya

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 20, Jul 2026

Ikipe ya Police yabonye umunyamabanga mushya

Sponsored Ad

skol

Police FC yakoze impinduka mu buyobozi bwayo, ishyiraho SP Diane Ntakirutimana nk’Umunyamabanga Mukuru asimbuye CIP Claudette Umutoni wari umaze imyaka itatu kuri uwo mwanya.

SP Diane Ntakirutimana yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’amakipe ya Volleyball ya Polisi y’u Rwanda, yaba iy’abagabo n’iy’abagore, aho yimuriwe kugira ngo akomeze izi nshingano muri Police FC mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2026-2027 utangira.

Aje mu gihe Police FC iri gukomeza kwiyubaka no kongeramo imbaraga nyuma y’umwaka ushize wa 2025-2026 utagenze neza nk’uko yari yabyiteze. Nubwo yatangiye shampiyona yitwara neza, yaje kuyisoza idafite umusaruro ushimishije.

Mu rwego rwo gutegura neza umwaka mushya w’imikino, Police FC iherutse no kugena Rutsindura Antoine "Mabombe" nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibya Tekinike.

Iyi kipe kandi yakomeje kwiyubaka nyuma yo kujya ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, isinyisha Moussa Limane, Keffa Tangara, Mzungu Japhet, Iddrisu Shaibu, Rushema Chris, Byishimo Valua na Rugwiro Kevin.

Si ibyo gusa kuko yanongereye amasezerano abakinnyi b’inkingi za mwamba barimo Nsabimana Eric "Zidane", Iradukunda Simeon, Niyongira Patience na David Chimezie, mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe izahangana ku bikombe mu mwaka w’imikino wa 2026-2027.

CIP Claudette Umutoni niwe wari umaze igihe kuri izi nshingano

SP Diane Ntakirutimana yagizwe umunyamabanga mushya wa Police FC

Staff – Police FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa