Ikipe ya Paris Saint-Germain yatangaje ko igiye guha igihano myugariro Neymar kugira ngo ishakishe uko yakubaka ikipe yazatwara igikombe cya Champions League yifuza cyane nyuma y’imitwarire mibi amaze iminsi agaragaza. Neymar yinjiye muri PSG aguzwe miliyoni 198 z’amapawundi muri 2017 avuye muri FC Barcelona.
Ariko nyuma y’imyaka itanu PSG irashaka kugabanya igihombo uyu mukinnyi w’imyaka 30 ayiteza bagatandukana.
PSG ngo ifite ubushake bwo kugurisha Neymar kuri miliyoni 76 z’amapawundi nkuko ikinyamakuru AS cyo muri Espagne kibitangaza.
Ibi bizatuma iyi kipe igira igihombo cya miliyoni 122 z’amapawundi kuri uyu mukinnyi,wananiwe guhesha Champions League PSG.
Nyamara,biravugwa ko miliyoni 76 z’amapawundi ariyo mafaranga ya nyuma PSG yafata, kandi intambara y’amakipe menshi amwifuza ishobora gutuma igiciro cye cyiyongera.
Byitezwe ko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi muri PSG rizaba rikomeye kuko n’ahazaza ha Kylian Mbappe hatazwi kandi ariwe mukinnyi igenderaho.
Uyu mukinyi w’imyaka 23 nta masezerano afite muri PSG kandi byitezwe ko ashobora kwerekeza muri Real Madrid.
Hashobora kubaho impinduka mu batoza nyuma y’ibihuha by’uko Antonio Conte ashobora gusimbura Maurucio Pochettino utamerewe neza.
Dailymail.com