Leta Zunze Ubumwe za Amerika yategetse Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘Les Léopards’, kubanza kujya mu kato k’iminsi 21 mbere yo kujya mu Gikombe cy’Isi kubera icyorezo cya Ebola.
Kuva mu mpera za Mata 2026, muri RDC hari kugaragara icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, imaze guhitana abantu bari hafi ya 180, mu gihe abanduye na bo barenga 750.
Iki cyorezo cyageze muri iki gihugu, mu gihe Les Léopards iri mu myiteguro yo kwitabira Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Les Léopards iri mu Itsinda K, izatangirira imikino yayo mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas, ikurikizeho Colombia mu Mujyi wa Guadalajara muri Mexique, mbere yo guhura na Uzbekistan mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia.
Umuyobozi w’itsinda ryo mu biro bya Perezida wa Amerika rishinzwe gutegura Igikombe cy’Isi, Andrew Giuliani, yaganiriye na ESPN, avuga ko Ikipe ya RDC n’igihugu ubwacyo byamenyeshejwe ko abazitabira Igikombe cy’Isi bagomba kuba mu kato.
Ati “Twabwije ukuri Congo ko bagomba kubahiriza akato k’iminsi 21 mbere y’uko baza muri Houston ku wa 11 Kamena. Twabishyizeho umucyo rwose tunabimenyesha Guverinoma ya Congo, ko bagomba kuguma mu kato mbere y’uko bakora urugendo rwerekeza muri Amerika. Nta kindi twari kurenzaho.”
Giuliani yongeyeho ko ingamba z’ubuzima zafashwe, ku buryo nta cyorezo kizinjira muri iki gihugu cyangwa ngo kibe kiri mu nkengero zacyo.
Benshi mu bakinnyi ba Les Léopards ndetse n’Umutoza Mukuru wayo, Sébastien Desabre, ntibaba muri RDC, ahubwo baba mu bihugu birimo iby’i Burayi by’umwihariko mu Bufaransa.
Aba basabwa kutihuza cyane n’abazaba baravuye muri RDC, kugira ngo hatazabaho gukwirakwiza iki cyorezo, dore ko bari gutegura n’umwiharero witegura Igikombe cy’Isi uzabera mu Bubiligi.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizeho ahantu hatandukanye i Burayi hashinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo, ndetse ikaba inateganya kohereza abaganga babiri mu Bubiligi bakajya kwita ku bazaba bari mu mwiherero wa RDC bareba niba nta bimenyetso bya Ebola bafite.
Leta ya Amerika kandi mu gukumira Ebola, yakumiriye abayinjiramo mu byumweru bitatu bishize bari muri RDC, Uganda na Sudani y’Epfo. Ni amabwiriza azamara iminsi 30.
Ikipe ya RDC yasubitse imyitozo yari kuzabera mu gihugu imbere n’umuhango wo gusezera ku bafana, irateganya imikino ya gicuti harimo uzayihuza na Denmark ku itarki ya 3 Kamena, n’undi uzayihuza na Chile muri Espagne ku itariki ya 9 Kamena.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *