skol
fortebet

Ikipe Zinedine Zidane azatoza mu mwaka w’imikino utaha yamenyekanye

Yanditswe: Friday 07, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru ukomeye mu Bufaransa yavuze ko biteganyijwe ko Zinedine Zidane azasubukura akazi ke ko gutoza aho azerekeza mu ikipe ya Paris Saint-Germain nk’umutoza mukuru.

Sponsored Ad

Umunyamakuru Daniel Riolo wo kuri radiyo RMC Sport n’umwe mu bantu ba mbere batangaje ko Lionel Messi azerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain avuye i Barcelona mu mpeshyi ishize.

Uyu munyamakuru yavuze ko Zidane wavuye muri Real Madrid ku nshuro ya kabiri mu mpeshyi ishize, azasimbura Mauricio Pochettino nk’umutoza kuri Parc des Princes.

Riolo kandi yavuze ko bishoboka ko Zidane yatoza Kylian Mbappe muri PSG, nubwo uyu rutahizamu w’Umufaransa afite uburenganzura bwo kuganira n’andi makipe nyuma y’uko asigaje amezi 6 ku masezerano ye.

Hagati aho, AS yatangaje ko biteganijwe ko Pochettino azarangiza iyi shampiyona muri PSG nubwo afitanye umubano utoroshye n’umuyobozi wa siporo w’ikipe ya Leonardo.

Bivugwa ko Leonardo yarakariye uyu munya Argentine kubera gushaka kuva muri iyi kipe umwaka ushize kugira ngo asimbure Ole Gunnar Solskjaer muri Manchester United.

Kubera ko Ralf Rangnick uri gutoza United afite amasezerano y’amezi atandatu kuri Old Trafford, Amashitani atukura yiteguye kongera gukurikira uyu munya Argentine muri iyi mpeshyi.

PSG iri mu biganiro by’ibanga na Zidane kugira ngo yicare kuri iriya ntebe y’iyi kipe ifite amafaranga menshi ariko yabuze Champions League. Iyi kipe ariko, yahakanye ko itigeze igirana ibiganiro na Zidane.

Hagati aho, hari imbogamizi imwe ishobora gutuma uyu munyabigwi aterekeza muri PSG,ubudahemuka bwe ku ikipe ya Marseille yakiniye.

Ibitekerezo

  • Birababaje Abantu nkamwe kwandika Umutwe w’Inkuru udafite Aho uhuriye n’Inkuru nyirizina .Buriya se Ikipe yamenyeka ye????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa