Ikizungerezi cyatigishije igikombe cy’isi muri Qatar cyagiye mu Budage kureba EURO2024
Yanditswe: Thursday 13, Jun 2024

Abarebye igikombe cy’isi cyo muri Qatar mu 2022 ntibazibagirwa umukobwa w’ikizungerezi witwa IVANA KNOLL ukomoka muri Croatia,watitije isi yose kubera imyambarire ye.
Uyu mukobwa wamenyekanye cyane ndetse n’imbuga nkoranyambaga ze zikazamuka mu bamukurikira,yageze mu Budage mbere ya Euro 2024.
Uyu mufana udasanzwe wo muri Croatia wabaye Nyampinga w’iki gihugu yerekeje mu Budage gufana igihugu cye.
Uyu watowe nk’umufana ukurura abagabo kurusha abandi ku isi,ubu ari i Berlin aho yitabiriye Euro 2024 ndetse azagaragara kuri stade ku mukino ufungura iri rushanwa uraba kuri uyu wa gatanu hagati y’Ubudage na Scotland saa tatu.
Ivana w’imyaka 31,yongeye gusaza benshi kubera imiterere ye nyuma yo gushyira hanze ifoto ye ari muri Gym ya hotel acumbitsemo.
Icyakora uyu mukobwa yarimo anenga ko ibikoresho bitameze neza.
Ivana amaze iminsi ahuze kuko yari umu DJ muri Candian Grand Prix i Montreal ku cyumweru.Yaje kureba Euro atari kumwe n’umukunzi we bari bamaranye imyaka 10 kuko ngo batandukanye mu mwaka ushize.
Ntabwo yigeze avuga udushya azanye muri iyi Euro gusa uko byegenda kose azarangaza benshi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *