skol
fortebet

Imanishimwe Emmanuel wa APR FC agiye kwerekeza muri FAR Rabat yo muri Maroc

Yanditswe: Saturday 31, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Imanishimwe Emmanuel ukinira ikipe ya APR FC agiye kwerekeza muikipe ya FAR Rabat yo mu Cyiciro cya Mbere muri Maroc ishaka kumutangaho akayabo ka miliyoni 430 Frw.

Sponsored Ad

Imanishimwe w’imyaka 26, arahaguruka i Kigali saa saba z’ijoro, tariki ya 1 Kanama 2021, yerekeza i Rabat muri Maroc gukora ikizamini cy’ubuzima nagitsinda asinye amasezerano y’imyaka 3.

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko uyu mukinnyi yamaze kumvikana na FAR Rabat (ASFAR) gusinya amasezerano y’imyaka itatu, aho APR FC yari agifitiye amasezerano y’imyaka ibiri, yahawe ibihumbi 130$ naho we ubwe, ahabwa ibihumbi 300$.

Imanishimwe yakiniraga APR FC kuva mu 2016, aho yari ayimazemo imyaka itanu nyuma yo kuva muri Rayon Sports na yo yakiniye imyaka ibiri avuye muri Aspor FC.

APR FC iheruka kongerera amasezerano Niyomugabo Claude nk’umusimbura w’uyu mukinnyi kuko hari ibiganiro by’uko azayivamo akerekeza hanze.

FA Rabat yerekejemo, itozwa n’Umubiligi Sven Vandenbroeck wigeze gutoza Simba SC. Kuri uyu wa Gatandatu, ifite umukino wa ½ cy’Igikombe cy’Igihugu ihuramo na Raja Beni Mellal mu gihe yasoje Shampiyona ya Maroc iri ku mwanya wa gatatu.

Iyi kipe ya FAR Rabat, yabaye iya 3 umwaka ushize, izakina CAF Confederation Cup uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa