skol
fortebet

Imanishimwe Emmanuel yerekanwe ku mugaragaro mu ikipe ya AS FAR Rabat

Yanditswe: Thursday 05, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Imanishimwe Emmanuel wakiniraga APR FC,yerekanwe ku mugaragaro n’ikipe ye nshya ya FAR Rabat yo muri Maroc ndetse yemeza ko yiteguye gutanga imbaraga ze zose kugira FAR Rabat itere imbere.

Sponsored Ad

Mu mashusho yashyizwe hanze n’iyi kipe,uyu munyarwanda yagaragaye asura inyubako iyi kipe ibikamo ibikombe byayo byari byinshi cyane.

Imanishimwe yavuye mu Rwanda mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki ya 1 Kanama 2021, yerekeza muri iyi kipe yo muri Maroc yabanje yabanje kumvikana na APR FC.

Mu mashusho y’umunota n’amasegonda 52 yashyizwe hanze na AS FAR, Imanishimwe yagize ati “Nitwa Imanishimwe Emmanuel, ndi umukinnyi wa ASFAR, mfite imyaka 26 kandi nkina inyuma ku ruhande rw’ibumoso.”

Yakomeje agira ati “Ndi hano, nishimiye cyane kuba ndi hano muri AS FAR, nzatanga buri bushobozi n’imbaraga zanjye muri iyi kipe kugira ngo izamuke. Ndashimira buri umwe, ndabifuriza ibyiza muri iki gihugu, muri iyi kipe. Dima- ASFAR.”

Ubwo yageraga i Rabat, aho ikipe ikorera, Imanishimwe yakiriwe n’abana babiri bato bambaye umwambaro wayo, bamusanganiza indabo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26, wari ugifite amasezerano muri APR FC, yaguzwe ibihumbi 130$ (agera kuri miliyoni 130 Frw) mu gihe we ubwe yahawe ibihumbi 300$ (miliyoni 300 Frw) ku masezerano y’imyaka itatu. Bivugwa ko umushahara we uzaba ari 5700$ (asaga miliyoni 5,7 Frw) ku kwezi.

Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yari amaze imyaka itanu muri APR FC, aho yayigezemo mu 2016. Yari avuye muri Rayon Sports yakiniye imyaka ibiri nyuma yo kuva muri Aspor FC.

Asanzwe ari umukinnyi ubanza mu kibuga inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatangiye guhamagarwamo mu 2016.

AS FAR ni ikipe y’igisirikare cy’ubwami bwa Maroc, yashinzwe mu 1958, umwaka w’imikino uheruka yabaye iya 3, iyi kipe ibitse ibikombe 12 bya shampiyona, 11 by’igihugu, CAF Champions League y’1985, Confederation Cup ya 2005 n’ibindi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa