Imbamutima za Kylian Mbappe nyuma yo gutsinda igitego cye cya mbere muri Real Madrid
Yanditswe: Thursday 15, Aug 2024

Kylian Mbappe, ubwo yakinaga umukino we wa mbere muri Real Madrid, yegukanye igikombe cya UEFA Super Cup, ndetse anatsinda igitego kuri wo mukino wa nyuma wa Atalanta na Real Madrid.
Kylian Mbappe, ibyo yagezeho ni ibyo yahoze yifuza akiri muri Paris Saint-Germain. Kuba iyi kipe itaramufashije kwegukana ibikombe bikomeye ku Mugabane w’u Burayi, byatumye atandukana nayo, ajya muri Real Madrid ku buntu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mbappe yavuze ko yishimiye kuba yatangiye atwana ibikombe, yambaye umwambaro wa Real Madrid.
Kylian Mbappe yagize ati "Ryari ijoro ryiza. Ni ibintu nari maze igihe kinini ntegereje, nkina nambaye umwambaro wa Real Madrid, ibirango byayo, imbere y’abafana bayo. Ni ibihe by’agaciro kuri njye. Nibyo twakinnye dutwara igikombe gikomeye kandi muri Real Madrid duhora dushaka gutsinda.
Ndishimye cyane, ndetse nanyuzwe n’uko natsinze igitego. Ibi ni ingirakamaro kuri Rutahizamu nkanjye’’.
Ubwo Real Madrid yakinaga na Atlanta, Mbappe yatsinze igitego cya Kabiri, bituma ikipe yizera neza ko iza kwegukana igikombe.
Mbappe yakomeje agira ati "Nibyo dufite abakinnyi bakomeye kuri buri mwanya. Ibyo tugomba gushyiramo imbaraga ni ukuzamura urwego rwo gukina, kandi ninjye uzaba uwa mbere mu kubikora."
UEFA Super Cup, ni kimwe mu bikombe bikomeye Mbappe yari afitiye inyota yo gutwara, ubu icyo abura akaba ari UEFA Champions League na Euro.
Mu2018 Mbappe yatwaye igikombe Cy’Isi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *