Imihanda izakoreshwa muri Rwanda Mountain Gorilla Rally yagarutse
Yanditswe: Thursday 03, Jul 2025
Isiganwa ry’imodoka rimaze kumenyerwa mu Rwanda rizwi nka ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ ryongeye ryagarutse, iry’uyu mwaka rikazatangira ku wa Gatanu tari 4 Nyakanga 2025.
Polisi y’u Rwanda yagaragaje imihanda iri siganwa rizifashisha, kugira ngo abandi bagenzi bamenye ahandi bazanyura mu masaha iryo rushanwa rizaba ririmo kuba, ku buryo ntawe uzabangamirwa.
Ku ya 4 Nyakanga 2025, isiganwa rizabera mu Mujyi wa Kigali, mu mihanda ihuza Kigali Convention Center (KCC)-Kigali Heights-KBC, kuva saa tanu kugera saa munani (11:00-14:00). Kubera rero imyiteguro y’irushanwa, iyo mihanda izaba ifunze kuva saa yine za mu gitondo (10:00).
Ku itariki ya 5 Nyakanga 2025, isiganwa rizakomereza mu Karere ka Bugesera mu mihanda ya Gako-Gasenyi-Nemba. Kuva saa mbiri za mu gitondo kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Ku itariki ya 6 Nyakanga 2025, isiganwa rizakomereza mu mihanda ya Kamabuye-Gako-Ruhuha nanone mu Karere ka Bugesera, kuva saa mbiri za mu gitondo kugera saa munani (8:00-14:00).
Abantu bakaba basabwa kwihanganira izi mpinduka. Ikindi ni uko abapolisi bazaba bahari aho hose kugira ngo babayobore, uwagira ikibazo akaba yahamagara 0788311216, 0788311502.
Iri rushanwa ryitabirwa n’abaturuka mu bihugu bitandukanye, imodoka bakoresha zikaba zigendera ku muvuduko uri hejuru, bityo abaturage bagasabwa kwishimira kurireba ariko bakanigengesera, bakigira kure y’umuhanda hirindwa impanuka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *