skol
fortebet

Imikino y’igikombe cy’isi 2022 yigijwe imbere ho umunsi umwe

Yanditswe: Friday 12, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igikombe cyisi kizatangira umunsi umwe mbere ya tariki yari iteganyijwe ubwo n’ukuvuga ko kizatangira ku cyumweru, tariki ya 20 Ugushyingo hakinwa umukino umwe wa Qatar na Ecuador.
Uyu mukino wagombaga gukinwa ku ya 21 Ugushyingo nk’umukino wa gatatu mu gihe Senegal n’Ubuholandi wagombaga kuba umukino ufungura igikombe cy’isi.
Ariko, ubuyobozi bwa Fifa bwatanze icyifuzo cyo kwimura umukino wa Qatar.
Uyu mukino uzaba saa 16h00 BST gusa nta yindi gahunda y’imikino yahinduwe,bivuze ko umunsi (...)

Sponsored Ad

Igikombe cyisi kizatangira umunsi umwe mbere ya tariki yari iteganyijwe ubwo n’ukuvuga ko kizatangira ku cyumweru, tariki ya 20 Ugushyingo hakinwa umukino umwe wa Qatar na Ecuador.

Uyu mukino wagombaga gukinwa ku ya 21 Ugushyingo nk’umukino wa gatatu mu gihe Senegal n’Ubuholandi wagombaga kuba umukino ufungura igikombe cy’isi.

Ariko, ubuyobozi bwa Fifa bwatanze icyifuzo cyo kwimura umukino wa Qatar.

Uyu mukino uzaba saa 16h00 BST gusa nta yindi gahunda y’imikino yahinduwe,bivuze ko umunsi ukurikira hazaba imikino 3 aho kuba 4.

Iki cyifuzo cyemewe nyuma y’ibiganiro hagati ya Qatar na Ecuador, nyuma yo kubona icyifuzo cy’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu majyepfo ya Amerika Conmebol.

Izi mpinduka ntizizagira ingaruka ku matariki yo kurekura abakinnyi, kandi Senegal izakina nu Buholandi saa 16h00 ku wa mbere.

Umukino wo mu itsinda B w’u Bwongereza na Irani, uzakinwa saa 13h00 ku ya 21 Ugushyingo, nta mpinduka, kimwe n’umukino wa Wales na Leta zunze ubumwe z’Amerika uzaba saa 19h00 kuri iyo tariki.

Amatsinda y’ibihugu bizitabira Igikombe cy’’Isi 2022:

• Itsinda A: Qatar, u Buholandi, Sénégal, Ecuador

• Itsinda B: U Bwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Iran, Wales

• Itsinda C: Argentina, Mexico, Pologne, Saudi Arabia

• Itsinda D: U Bufaransa, Denmark, Tunisia, Australia

• Itsinda E: Espagne, u Budage, u Buyapani, Costa Rica

• Itsinda F: U Bubiligi, Croatia, Maroc, Canada

• Itsinda G: Brazil, u Busuwisi, Serbia, Cameroun

• Itsinda H: Portugal, Uruguay, Korea y’Epfo, Ghana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa