Imikino ya APR na Rayon ishobora guhindurwa kubera amatara akomeje kuba agatereranzamba
Yanditswe: Wednesday 11, Feb 2026
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Karangwa Jules yateguje impinduka z’imikino imwe ya Shampiyona iri mu mpera z’icyumweru kubera ikibazo cy’amatara yo kuri Kigali Pelé Stadium.
Ikibazo cy’amatara yo muri iyi stade gikomeje kurikoroza muri shampiyona, kuko benshi batekerezaga ko cyakemuwe ubwo hagurwaga Générateur nshya.
Icyakora iki kibazo cyongeye kugaragara ku mukino wa AS Kigali na Police FC ku wa 8 Gashyantare 2025.
Byatumye hatangira gutekerezwa uko ingengabihe yahindurwa imwe mu mikino igashyirwa ku manywa.
Karangwa Jules yagize ati “Imikino yo muri iki cyumweru iri ku mugoroba turayihindura, hanyuma nitumenya umwanzuro tuzafata ibindi byemezo. Ni ikintu twese kiduteye impugenge kuko ntawifuza kongera kubona dusubiza imikino Saa Sita kandi na Saa Cyenda tuba tubona ari ikibazo. Iki cyumweru kizarangira tumenye uko tuzatwara imikino yacu.”
Umukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona Police FC izakira Rayon Sports Saa Cyenda ku wa Gatanu kuri Kigali Pelé Stadium, aho kuba Saa Kumi n’Ebyiri nk’uko byari biteganyijwe.
Ku wa 14 Gashyantare 2025, hateganyijwe umukino wa APR FC na Kiyovu Sports gusa ushobora kwimurwa ukajyanwa kuri Stade Amahoro, ukazakinwa nyuma y’uwo Al Hilal izakira FC Saint-Éloi Lupopo Saa Cyenda, mu mukino usoza Itsinda rya Gatatu muri CAF Champions League.
Karangwa Jules yagaragaje ko batifuza ko iyi mikino yombi yahurirana kuko ikomeye kandi benshi bayitegereje.
Ati “Icyo twifuza cyo ni uko iyo mikino itabera rimwe. Twatangiye ibiganiro n’abo bireba. Umukino wa CAF wo ntacyo twawuhinduraho ariko turi kuganira na APR izakira ngo dushake ikindi gihe.”
“Umukino ushobora kujyanwa muri Stade Amahoro ariko ni byo turimo bigomba gukemuka ubundi tukamenyesha n’abantu ikindi gihe uzabera kuko ntitwifuza ko uhurirana n’uwa Al Hilal na Lupopo kuko hari abifuza kureba iyo mikino yombi.”
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa yateguje impinduka mu ngengabihe ya Shampiyona kubera ikibazo cy’amatara
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *