skol
fortebet

Imikino yo kwibuka muri Basketball yatangiranye ingufu zidasanzwe, indi yakomeje none

Yanditswe: Saturday 10, Jun 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’aho ikipe ya Espoir itwariye igikombe cyo kwibuka mu makipe ya hano mu Rwanda ku munsi w’ejo hari hatahiwe imikino yo kwibuka mu makipe yahano mu Rwanda no hanze aho amakipe y’ibigugu yari yacakiranye.
Umukino wari utegerejwe na benshi mu itsinda rya A ni uwagomabaga guhuza ikipe ifite iki gikombe umwaka ushize Patriots yagombaga guhura na REG BBC yari iheruka gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryabanje guhuza amakipe ya hano mu Rwanda.
Uyu mukino waraye ubereye ku kibuga cya (...)

Uyu mukino waraye ubereye ku kibuga cya CSK warangiye ikipe ya REG BBC itozwa n’umutoza John Bahufite itsinze Patriots amanota 82 kuri 68 aho abasore nka Kubwimana Kazingufu Ali na Kami Kabangeba REG BBC bigaragaje cyane muri uyu mukino.

Dore uko uduce 4 twagenze:

Agace ka mbere: REG BBC 22-22 Patriots BBC
Agace ka kabiri: REG BBC 45-35 Patriots BBC
Agace ka gatatu: REG BBC 66-46 Patriots BBC
Agace ka kane : REG BBC 82-68

Undi mukino wabereye kuri Club Rafiki mu itsinda B wahuje Espoir yari imbere y’abafana bayo yahatsindiye IPRC y’amajyepfo amanota 76 kuri 64.

Muri iritsinda kandi ikipe ya Bundes yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yatsinzwe na Dynamo yo mu Burundi amanota 63 kuri 52.

Mu bari n’abategarugori ikipeya APR women BBC yatsinze ikipe ya Scandinavia yo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo amanota 46 kuri 41 umukino wabereye kuri Club Rafiki.

Imikino iteganyijwe uyu munsi:

ABAGABO
Itsinda A:

Patriots BBC(Rwanda) Vs PJB Goma(DRC); (10h00; CSK)
REG BBC(Rwanda) Vs PJB Goma(DRC) ;(18h00, Amahoro)

Itsinda B:
IPRC-South(Rwanda) VsBundes(DRC);(10h00, Club Rafiki)
EspoirBBC(Rwanda) Vs Dynamo(Burundi);(12h00, Club Rafiki)
IPRC-South BBC(Rwanda) vs Dynamo(Burundi);(19h00, Rafiki)
Bundes(DRC) VsEspoir BBC(Rwanda);(20h00; Amahoro)

ABAGORE
Itsinda A:
BercoStars (Burundi) Vs IPRC-South (Rwanda);(14h00; Club Rafiki)

Itsinda B:
Scandinavia (DRC) Vs PJB Goma(DRC);(12h00; CSK)
PJB Goma (DRC) Vs APR BBC(Rwanda);(18h00; CSK)

ABAKANYUJIJEHO

ItsindaA:
UGB BBC (Rwanda) Vs 30Plus BBC(Rwanda);(14h00; CSK)

Itsinda B:
Patriots BBC(Rwanda) VsBakolo(DRC);(16h00; CSK)

Kuri ubu hari imikino yamaze kurangira ariko muramenya ibyayivuyeyo nyuma y’uko imikino y’umunsi yose irangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa