skol

Imikoranire ya Rayon Sports na SKOL ikomeje kuzamo agatotsi

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2017

Ku munsi w’ejo taliki ya 24 Ukwakira 2017,nibwo ikipe ya Rayon Sports yangiwe gukorera imyitozo ku kibuga yari yahawe na SKOL giherereye mu Nzove igakorera mu Rugunga ahazwi nko kuri Malaria nyuma y’amakuru ari kuvugwa ko umubano w’aba bombi wajemo agatotsi nyuma y’amatora ya Komite nshya ya Rayon Sports. Nyuma y’aho,Muvunyi Paul atorewe kuba perezida wa Rayon Sports yatangaje ko amasezerano bagiranye na SKOL agomba gusubirwamo cyane ko abona bayihaga bike ugereranyije n’ibyo bayikorera (…)

Ku munsi w’ejo taliki ya 24 Ukwakira 2017,nibwo ikipe ya Rayon Sports yangiwe gukorera imyitozo ku kibuga yari yahawe na SKOL giherereye mu Nzove igakorera mu Rugunga ahazwi nko kuri Malaria nyuma y’amakuru ari kuvugwa ko umubano w’aba bombi wajemo agatotsi nyuma y’amatora ya Komite nshya ya Rayon Sports.

Nyuma y’aho,Muvunyi Paul atorewe kuba perezida wa Rayon Sports yatangaje ko amasezerano bagiranye na SKOL agomba gusubirwamo cyane ko abona bayihaga bike ugereranyije n’ibyo bayikorera ndetse anemeza ko atumva ukuntu ikipe nka Rayon Sports igabirwa akabari n’icyokezo ibintu yafashe nk’agasuzuguro.

Ubuyobozi bwa Skol bukimara kumva ibyatangajwe n’uyu muyobozi mushya wa Rayon Sports bwahisemo guhagarika iyi kipe gukorera imyitozo ku kibuga cyabo mu gihe iki kibazo kitarakemuka,ndetse nk’uko biri kuvugwa,Rayon Sports izongera gukorera imyitozo kuri iki kibuga cyo mu Nzove igihe impande zombie zizaba zimaze kumvikana ku masezerano.

Mu kiganiro umwe mu bagize komite nshya ya Rayon Sports Kingi Bernard yagiranye na Flash FM yatangaje ko impamvu yatumye badakorera kuri iki kibuga cyo mu Nzove ari uko batarumvikana na SKOL ku masezerano gusa yemeza ko mu minsi mike baraza kuba bumvikanye.

Yagize ati “Habayemo kutumvikana kubera ko tutarasinyana amasezerano mashya gusa arahari kandi twiteguye kuyasinya.Nka komite nshyashya tugomba kubanza kumenya ibijyanye n’amasezerano,ibibazo byari bihari gusa tuzumvikana kuko hari umuntu wo muri SKOL twari kumwe ku munsi w’ejo kandi twamubwiye ko twiteguye kuganira ku masezerano mashya.”

Rayon sports iri gukorera mu Rugunga imyitozo mu rwego rwo kwitegura umukino wa shampiyona ifitanye na Kirehe Fc mu mpera z’iki cyumweru .

Ibitekerezo

  • ESE Brarirwa Buriya iba uri mu biki yafatiyeho ikabaha Mitzing Right Marketing Wabo ntakigenda kabisa arinjyewe nzahita mfata Rayon sport akamaro kapiblicite Wagirangontibakazi

    BRALIRWA ni uruganda rwa Heinken ntibemerewe gukorana nama club icyo bashobora gukora ni nka championat yose batavanguye amakipe. ninayo mpamvu uzasanga Heinken iri muri UEFA CHAMPIONSLEAGUE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa