skol
fortebet

Imodoka itwara abakinnyi ba Kiyovu Sports yakoze impanuka

Yanditswe: Friday 10, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Imodoka ya Kiyovu Sports yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho yagonze umunyamaguru ubwo yari ijyanye abakinnyi mu myitozo kuri Stade ya Kigali.
Iyi mpanuka yabereye i Nyamirambo ahazwi nko kuri Cosmus ubwo imodoka ya Kiyovu Sports yari ivuye kuri Stade Mumena, igana kuri Stade ya Kigali.
Uwari uhari ubwo ibi byabaga, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko “Imodoka yagonze umunyamaguru agakomereka ukuguru.”
Yakomeje avuga ko polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahise (...)

Sponsored Ad

Imodoka ya Kiyovu Sports yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho yagonze umunyamaguru ubwo yari ijyanye abakinnyi mu myitozo kuri Stade ya Kigali.

Iyi mpanuka yabereye i Nyamirambo ahazwi nko kuri Cosmus ubwo imodoka ya Kiyovu Sports yari ivuye kuri Stade Mumena, igana kuri Stade ya Kigali.

Uwari uhari ubwo ibi byabaga, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko “Imodoka yagonze umunyamaguru agakomereka ukuguru.”

Yakomeje avuga ko polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahise ihagera igakurikirana uko byagenze mu gihe umunyamaguru yajyanywe kwa muganga.

Kiyovu Sports yahise ikomeza kuri Stade ya Kigali aho iri gukorera imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona izakiramo Gasogi United ku Cyumweru saa Sita n’igice.

Nyuma y’mikino irindwi imaze gukinwa, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 16, irusha rimwe AS Kigali ya kabiri.

Imodoka ya Kiyovu Sports yagonze umunyamaguru ubwo yari ijyanye abakinnyi mu myitozo kuri Stade ya Kigali

Uwagonzwe yakomeretse ukuguru ndetse yajyanywe kwa muganga.

Hashushanyijwe uko imodoka ya Kiyovu Sports yagonze ihagaze mu muhanda mbere y’uko bayireka ngo ikomeze urugendo

Kiyovu Sports yari igiye ku myitozo yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa