skol
fortebet

Imodoka yari itwaye abafana ba APR FC yatewe amabuye bamwe barakomereka

Yanditswe: Monday 13, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023 bamwe mu bafana batazwi bateye amabuye ku modoka yari itwaye abafana ba APR FC bayimena ibirahure byatumye umwe muri bo akomereka.
Ibi byabaye nyuma y’umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona 2022-23 wahuje Rayon Sports yatsinzemo APR FC igitego 1-0 I Huye.
Amakuru dukesha ikinyamakuru ISIMBI aravuga ko ubwo abafana b’amakipe yombi bari batashye, basanze abantu ku muhanda bashungereye cyane cyane muri Nyanza.
Benshi bari biganjemo (...)

Benshi bari biganjemo abana n’urubyiruko bari bafite ibiti n’amabuye, bakubitaga buri modoka itambutse.

Aba bafana batazwi ikipe bafana, iyo bateraga amabuye ku bw’ibyago hari bamwe yafataga.

Abafana ba APR FC bibumbiye muri Zone 1, bahuye n’iki kibazo aho imodoka ya Ritco bari barimo yateweho amabuye menshi ndetse ibuye rimwe rifata umukobwa umwe riramukomeretsa biba ngombwa ko ihagarara.

Bamukuyemo babanza kumuha ubutabazi bw’ibanze ni na ko iyi modoka yari igeze muri Rusatira yahisemo guhita ijya ku Murenge wa Rusatira kugira ngo barebe ko bafashwa kumenya abamennye ibirahure iyi imodoka.

Si bo gusa kuko n’izindi modoka z’abafana yagiye ziterwaho amabuye nk’imodoka ya "Visit Rwanda" yarimo Online Fan Club.

Ibi byakomeje ubwo barimo basohoka miuri Rusatira winjira muri Nyanza, aho ho banahagararaga mu nzira imodoka bakazihagarika bakazibuza gutambuka.

Rayon Sports yatsinze APR FC nyuma y’imyaka 4 itazi uko gutsinda iyi kipe y’ingabo z’igihugu bimera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa