skol

Impamvu 5 zishobora gutuma Mourinho yerekeza muri PSG mu mwaka w’imikino utaha

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2017

• Jose Mourinho ashobora kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain umwaka utaha
• Jose Mourinho ntiyisanzuye mu ikipe ya Manchester United
• PSG yiteguye guha Jose Mourinho ibyo akeneye byose kugira ngo ayifashe gutwara Champions League
• Hari impamvu 5 zishobora gutuma Mourinho yerekeza muri PSG

Mu minsi ishize nibwo hatangiye ibihuha bivuga ko umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yaba ari mu biganiro n’ikipe ya Paris Saint Germain ndetse mu mwaka w’imikino utaha ashobora kuyerekezamo mu gihe ibyo gutwara igikombe gikomeye muri Manchester United byaba byanze.

Nyuma yo gutsindwa na Chelsea igitego 1-0 ndetse agahita arushwa amanota 8 na mukeba we Pep Guardiola wa Manchester City,ibitangazamakuru byo ku mugabane w’I Burayi byanditse ko uyu mugabo atishimye mu ikipe ya Manchester United ndetse hari amafoto yagaragaye ushinzwe gushakira isoko Mourinho Jorge Mendes ari kumwe n’abayobozi ba PSG aho bivugwa ko baganiraga ku hazaza h’uyu mutoza.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Sun, hari impamvu 5 zishobora gutuma uyu mugabo ava mu ikipe ya Manchester United akerekeza muri PSG.

1.Guhabwa uburenganzira bwose ku bijyanye no kugura abakinnyi
Ikipe ya Manchester United yimye Jose Mourinho uburenganzira bwose ku bijyanye no kugura abakinnyi.Kugira ngo iyi kipe igure umukinnyi ibanza kwicara ikamuganiraho ibintu bidashimisha Jose Mourinho we uba ushaka guhabwa ububasha bwose ku bijyanye no kugura abakinnyi.

Kuva ikipe ya Paris Saint Germain yagurwa n’abanya Qatar,yakomeje gushaka umutoza ukomeye aho abatoza nka Laurent Blanc,Carlo Ancelotti na Unai Emery batabashije kugera ku mutima w’aba baherwe byatumye kuri ubu bahagurutse gushaka umutoza ufite izina riremereye ndetse amaso yabo bayahanze Jose Mourinho aho biteguye kumuha ibyo ashaka byose cyane ko ikintu bifuza ari ugutwara UEFA Champions League kandi uyu yatwaye 2.

2.PSG ifite abakinnyi bafite amazina aremereye
Indi mpamvu ikomeye ishobora gutuma Mourinho atera umugeri akazi ka Manchester United akerekeza muri PSG ni uko iyi kipe ikomeje kugura amazina abyibushye aho muri yum waka baguze Neymar miliyoni 222 z’amayero aca agahigo ko kuba umukinnyi uhenze ku isi ndetse yiyongera ku basore nka Angel Di Maria,Kylian Mbappe,Marco Verratti,Tiago Silva na Edinson Cavani.

Nubwo ikipe ya Manchester United imaze kurekura miliyoni 310 z’amapawundi mu myaka 2,Manchester United ntabwo ifite amazina aremereye nk’aya PSG,akaba ariyo mpamvu uyu munya Portugal ashobora kuyerekezamo.

3.Kudakinisha abana
Ababa hafi ya Mourinho bavuga ko iyo umubwiye gukinisha abana bimurya ahantu ku buryo ari ibishoboka yajya mu ikipe ikinisha abakinnyi bakuru kandi bazwi aho kwigisha umupira w’amaguru abana ikintu atazwiho.

Jose Mourinho abangamirwa cyane no kuba Manchester United imuhatiriza gukinisha abakiri bato ndetse yasaba kugurirwa abakinnyi bikabanza byasaba kujya mu biganiro ibintu PSG yiteguye kumurinda.

4.Ba rutahizamu baryana
Jose Mourinho mu myaka yose amaze atoza,ikintu akunda kurusha ibindi ni ukugira ba rutahizamu batyaye kandi biteguye kumukorera akazi, bityo mu ikipe ya PSG harimo imashini z’ibitego 3 zamufasha kubona ibitego ku makipe bahanganye akazi ke kakoroha.

5.Kumugabanyiriza inshingano (stress)
Nkuko twabibabwiye abanya Qatar ikintu kimwe bifuza ni ugutwara igikombe cya UEFA Champions League mu gihe Manchester United iba ishaka gutwara buri gakombe kose gacaracara mu Bwongereza ibintu bimunaniza kandi nta bakinnyi beza afite.

Kuva aba banya Qatar bagera muri PSG ,iyi kipe niyo iba ari umukandida wibanze mu gutwara Ligue 1 shampiyona y’Ubufaransa ndetse akaba ariyo mpamvu bashaka umutoza ubavana ku rwego rwo hasi akabageza ku kuyobora Uburayi. Baraashaka Jose Mourinho kugira ngo abaheshe igikombe cya Champions League.

Uyu mutoza uzwiho kuvuga cyane,ategerejwe I Paris kuri Tour Eiffel kuko muri ibi bintu 5 yahabwa na PSG, mu ikipe ya Manchester United ntabyo afite ndetse icyakwiyongeraho ni uko bifuza kumuha umushahara utubutse ugereranyije n’uwo ahabwa muri Manchester United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa