Impamvu ebyiri, Jimmy Mulisa ashingiraho avuga ko APR FC na AS Kigali hazaca uwambaye
Yanditswe: Thursday 05, Jan 2017
Umutoza w’ikipe ya APR FC, Jimmy Mulisa atangaza ko umukino bafitanye na AS Kigali mu mpera z’iki cyumweru uzaba ari umukino mwiza cyane, kuko amakipe yombi ari amakipe akeneye amanota 3, ikindi kandi akaba anatozwa n’abatoza bakinnye ruhago.
Ni imukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’u Rwanda, izaba ikomeza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Mutarama 2017, ubwo hazaba imikino itandukanye, gusa umukino w’umunsi ni uzahuza APR FC na Rayon Sports.
Umutoza w’ikipe ya APR FC yatangaje ko uyu mukino (...)
Umutoza w’ikipe ya APR FC, Jimmy Mulisa atangaza ko umukino bafitanye na AS Kigali mu mpera z’iki cyumweru uzaba ari umukino mwiza cyane, kuko amakipe yombi ari amakipe akeneye amanota 3, ikindi kandi akaba anatozwa n’abatoza bakinnye ruhago.
Ni imukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’u Rwanda, izaba ikomeza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Mutarama 2017, ubwo hazaba imikino itandukanye, gusa umukino w’umunsi ni uzahuza APR FC na Rayon Sports.
Umutoza w’ikipe ya APR FC yatangaje ko uyu mukino uzaba utoroshye bitewe n’impamvu 2, kuba aya amakipe azaba yose akeneye amanota atatu, no kuba atozwa n’abatoza bamaze igihe muri ruhago kandi banayikinnye.
Yagize ati ”kuri njyewe mbona uzaba ari umukino mwiza, ku bafana bacu, uzaba ari umukino utoroshye kandi mwiza, kuko AS Kigali ni ikipe iba ishaka gukina kandi izaba ishaka n’amanota 3."
Arongera ati "Natwe ni uko niyo ntego, ikindi Eric ni umutoza mwiza umaze kumenyera amarushanwa kandi yakinnye umupira afie ibintu byinshi azi, nanjye narawukinnye none ubu ndimo ndatoza, Eric twarakinanye none ejo bundi tuzahura twese turi abatoza."
Jimmy Mulisa na Eric Nshimiyiamana, mbere y’uko baba abatoza, bose bari abakinnyi ndetse banakinnye mu ikipe imwe ya APR FC, ndetse bari no mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’Afurika kimwe rukumbi u Rwanda rwitabiriye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *