skol
fortebet

Impamvu Eden Hazard aterekeje muri Real Madrid yamenyekanye

Yanditswe: Monday 27, Aug 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Eden Hazard wifuzwaga n’abafana ba Real Madrid yahagaritse inzozi ze zo kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid nyuma yo kumva ko umutoza Zinedine Zidane yeguye ku kazi ko gutoza iyi kipe cyane ko bari baramaze kumvikana.

Sponsored Ad

Zidane ukunda cyane uyu Mubiligi,yari yararahiye ko azatuza azanye Hazard muri Real Madrid ariko imiyoborere ya Florentino perez yaramugoye bituma asezera igitaraganya muri Real Madrid nyuma yo kuyihesha ibikombe 3 byikurikiranya bya UEFA Champions League.

Gusezera kwa Zidane niko kwatumye Hazard atajya muri Real Madrid

Umutima wa Hazard wari waramaze kwerekeza I Santiago Bernabeu ndetse yari ategereje kubwira Chelsea ko yamurekura akerekeza muri Real madrid gusa yacitse integer ubwo Zidane yasezeraga muri iyi kipe mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi.

Umubyeyi wa Hazard yatangarije abanyamakuru ko umuhungu we yifuza kwerekeza muri Real Madrid gusa Eden Hazard yisubiyeho nyuma yo kumva ko julen Lopetegui ariwe mutoza mushya wa Real Madrid.

Thierry Henry wari umutoza wungirije mu Bubiligi yavuze ko atazi impamvu Hazard atasabye kuva muri Chelsea gusa yemeza ko iyo Zidane aba ari akiri umutoza wa Real Madrid ibintu byari guhinduka.

Benshi bari biteze ko umubiligi Eden Hazard ariwe uzasimbura Cristiano Ronaldo mu ikipe ya Real Madrid gusa bisa n’aho byarangiye ndetse uyu musore yamaze gutangaza ko ashyize umutima we ku ikipe ya Chelsea asanzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa