skol

Impamvu ikomeye ituma Jose Mourinho atumvikana na Pep Guardiola yamenyekanye

Yanditswe: Friday 09, Nov 2018

Benshi bibazaga impamvu nyamukuru ituma Jose Mourinho ahora ahanganye na Pep Guardiola gusa byaje kumenyekana ko bapfuye akazi ko gutoza FC Barcelona kuko kahawe Pep kandi Mourinho yaragashakaga ndetse ari inararibonye kumurusha.

Hashize imyaka irenga 10 Jose Mourinho na Pep Guardiola batumvikana kandi barakoranye muri FC Barcelona aho byahishuwe ko bapfuye akazi ko gutoza FC Barcelona mu mwaka wa 2008 kuko kahawe uyu munya Espagne kakimwa Jose Mourinho wakoreye iyi kipe ndetse ari inararibonye kumurusha.

Mourinho yari umutoza wungirije muri FC Barcelona ubwo Guardiola yayikiniraga

Muri 2008 Frank Rijkaard yasabwe kwegura ku butoza bwa FC Barcelona kuko yari amaze imyaka 2 nta gikombe atwara,bitumaa ubuyobozi bwa Barca bwari buyobowe na Juan Laporta bufata umwanzuro wo kumweguza.

Mu batoza 2 bagombaga gutoranywamo umusimbura we yari Pep Guardiola watozaga FC Barcelona B na Jose Mourinho wari umushomeri nyuma yo kuva mu ikipe ya Chelsea ndetse watoje abato b’iyi kipe kubwa Louis Van Gaal.

Benshi mu bayobozi ba FC Barcelona bifuzaga Mourinho kuko yari amaze kuva mu bwongereza afite izina riremereye ndetse yaratwaye ibikombe kugira ngo aze kubafasha kuzura iyi kipe yari imerewe nabi gusa Laporta ntiyemeraga neza imitoreze ya mourinho nkuko yabitangaje.

Yagize ati “Byari ibintu bigoye kuko benshi mu banyamuryango bifuzaga Jose.Bavugaga ko dukeneye umutoza uhita atanga umusaruro.Twifuzaga gukomeza nkuko Johan Cruyff yakinaga,bituma tumubaza umutoza twaha akazi,atubwira Guardiola.Nabajije abayobozi ba ruhago niba Pep yiteguye neza,barabyemeza.

Nabwiye Pep ko nshaka kumugira umutoza mushya wa FC Barcelona.Twasangiye ibyokurya arabwira ati “Nungira umutoza nzatsindira buri kimwe ku bwawe.”

Guardiola yafashije FC Barcelona gutwara ibikombe 3 bikomeye mu mwaka we wa mbere ndetse aza kongeraho ibindi 11 mu myaka 3 yakurikiyeho mu gihe Mourinho we yerekeje muri Inter Milan.

Pep na Mourinho bazahangana muri shampiyona y’Ubwongereza “Premier League” ku Cyumweru,ubwo Manchester United izaba yasuye Manchester City.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa