Nyuma y’igihe ikipe ya Arsenal yamaze yiruka ku musore Kylian Mbappe bikarangira ikuyemo aka renge, inkuru yabaye kimomo ko umutoza Arsene Wenger w’iyi kipe ariwe wabigizemo uruhare ubwo yangaga gutanga amafaranga ya komisiyo yasabwaga n’ababyeyi b’uyu musore.
Nkuko umunyamakuru ukomeye muri Espagne Guilerm Balague yabitangarije Sky Sports ngo uyu mutoza yanze gutanga miliyoni 7 ya komisiyo yari yasabwe n’umuryango wa Mbappe birangira abuze uyu rutahizamu wifuzwaga n’amakipe akomeye. (…)
Nyuma y’igihe ikipe ya Arsenal yamaze yiruka ku musore Kylian Mbappe bikarangira ikuyemo aka renge, inkuru yabaye kimomo ko umutoza Arsene Wenger w’iyi kipe ariwe wabigizemo uruhare ubwo yangaga gutanga amafaranga ya komisiyo yasabwaga n’ababyeyi b’uyu musore.
Nkuko umunyamakuru ukomeye muri Espagne Guilerm Balague yabitangarije Sky Sports ngo uyu mutoza yanze gutanga miliyoni 7 ya komisiyo yari yasabwe n’umuryango wa Mbappe birangira abuze uyu rutahizamu wifuzwaga n’amakipe akomeye.
Nkuko uyu munyamakuru abitangaza ngo Wenger yahuye n’ababyeyi b’uyu musore ubwo yari afite imyaka 17 bamwemerera kumufasha akabona uyu musore naramuka abahaye miliyoni 7 za komisiyo, ariko kubera ikunda ry’amafaranga ry’uyu mufaransa ugejeje Arsenal kure hashoboka abakurira inzira ku murima.
Yagize ati “Mu mezi 18 ashize Wenger yahuye n’umuryango wa Mbappe,umusaba komisiyo kugira ngo bamufashe kubona uyu musore”.
Magingo aya uyu musore yamaze kwerekeza muri Paris Saint Germain nk’intizanyo aho bivugwa ko agomba kugurwa umwaka utaha akayabo ka miliyoni 166 z’amapawundi mu rwego rwo kwirinda ibihano bya UEFA ( Financial Fair play).
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *