skol
fortebet

Impinduka mu birori byo guhemba indashyikirwa mu mwaka w’imikino wa 2023-2024

Yanditswe: Wednesday 07, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwatangaje ko ibirori byo guhemba indashyikirwa zahize izindi mu mwaka w’imikino wa 2023/24 biteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 9 Kanama 2024 guhera saa Kumi n’Ebyiri n’Igice z’umugoroba.

Sponsored Ad

Ku ikubitiro, ibi birori byo gutanga ibihembo ku bakinnyi n’abatoza bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2023/24, byagombaga kubera muri Kigali Serena Hotel ku wa 15 Kamena.

Gusa, Rwanda Premier League yatangaje ko iki gikorwa cyimuriwe ku wa 9 Kanama kuko cyahuriranye n’umukino wa gicuti wahuje APR FC na Rayon Sports kuri Stade Amahoro.

Uyu mukino wiswe "Umuhoro mu Mahoro" wari ugamije gusogongera Stade Amahoro yavuguruwe, hari mbere y’uko itahwa ku mugaragaro tariki ya 1 Nyakanga 2024.

Kuri ubu, Rwanda Premier League igiye guhemba ibyiciro 16 birimo abatoza, abakinnyi n’abanyamakuru bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2023-24 mu birori bizabera ku cyicario cy’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) bigatambuka imbonankubone kuri Televiziyo Rwanda na KC2.

Ibihembo bigiye gutangwa nyuma y’itora ryakorewe ku rubuga rwa internet aho amajwi y’abafana azaba afite 10%, ku mbuga nkoranyambaga aho amajwi azaba afite 10% ni mu gihe akanama nkemurampaka kazaba gafite 80%.

Abatsinze ibitego byinshi

Aha ho nta matora azaba kuko Ani Elijah wa Bugesera FC na Victor Mbaoma wa APR FC bombi batsinze ibitego 15 muri Shampiyona akaba ari bo batsinze ibitego byinshi.

Buri umwe azahabwa igikombe ariko ariko igihembo cya miliyoni 3 Frw bazakigabana, buri umwe azahabwa miliyoni 1,5 Frw.

Umutoza w’umwaka

Thierry Froger (APR FC)
Habimana Sosthène (Musanze FC)
Ahfamia Lofti ( Mukura VS)
Umukinnyi w’umwaka

Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
Ani Elijah (Bugesera FC)
Muhire Kevin (Rayon Sports)
Umunyezamu w’umwaka

Pavelh Ndzila (APR FC)
Nicolas Ssebwato (Mukura VS)
Nzeyurwanda Djihad (Kiyovu Sports)
Umukinnyi mwiza ukiri muto (harebwe abari munsi y’imyaka 21)

Iradukunda Elie (2006) - Mukura VS
Iradukunda Pascal (2005) - Rayon Sports
Muhoza Daniel (2006) - Etoile del’Est
Igitego cy’umwaka

Tuyisenge Arsène /Rayon Sports (Muhazi United vs Rayon Sports
Muhoza Daniel / Etoile del’Est (Etoile de l’Est vs Marines)
Ishimwe Jean René /Marines FC (APR FC vs Marines)
Umukinnyi w’umwaka mu bagore

Umukinnyi w’umugore watsinze ibitego byinshi

Umutoza w’umwaka w’umugore

Umusifuzi w’umwaka w’umugabo

Umusifuzi w’umwaka w’umugore

Umunyamakuru w’umwaka w’umugabo:

Karenzi Sam (Fine FM)
Rugaju Reagan (RBA)
Kayiranga Ephrem (Ishusho TV)
Hitimana Claude (Radio10)
Niyibizi Aimé (Fine FM)
Kayishema Thierry (RBA)
Rugangura Axel (RBA)
Umunyamakuru w’umwaka w’umugore

Rigoga Ruth (RBA)
Ishimwe Adélaïde (TV10)
Ikiganiro cya Radio cy’umwaka:

Urubuga rw’Imikino (RBA)
Urukiko (Radio10)
Urukiko rw’Ubujurire (Fine FM)
Ikiganiro cya televiziyo cy’umwaka

Kickoff (RBA)
Bench ya Siporo (Isibo TV)
Zoom Sports (TV10)
I Sports (Ishusho TV)
Ikinyamakuru cyandika cy’umwaka

IGIHE
Inyarwanda
Isimbi
The New Times
Rwanda Magazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa