skol
fortebet

Impinduka muri 11 b’Amavubi bashobora kubanzamo mu mukino bafitanye na Nigeria

Yanditswe: Tuesday 10, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Harabura igihe gito ngo ikipe y’Igihugu Amavubi ikine umukino wa kabiri mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 ,umukino ugomba ku bahuza na Nigeria.

Sponsored Ad

Ni umukino Ugomba kuba kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nzeri ukabera kuri Stade Amahoro Saa cyenda.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yagize icyo atangaza mbere y’uko uyu mukino uba , yemza ko bagomba gukora ibishoboka bakitwara neza.

Ati "Yego ndatekereza twiteguye guhangana na Nigeria kandi turizera kwerekana umukino mwiza, ni cyo kintu cy’ingenzi kuri njye kuko nk’uko mpora mbivuga iyo ukinnye neza umusaruro mwiza bitinde cyangwa bitebuke uzaza."
"Na none navuga ko tugiye gukina duhanganye na ba rutahizamu beza ku rwego rw’Isi, buri kipe y’igihugu yakwishimira kugira, ntabwo ubu ikibazo ari uko uzabazira umwe kuri umwe ahubwo ni ukugerageza kurema uburyo abahungu bacu nka babiri baba babazibira n’aho ubundi bizaba bikomeye kandi bigoye cyane."
"Bizaterwa n’uburyo iki gitekerezo tuzakinjirana mu kibuga. Njye mfite icyizere bitewe n’ibyo nabonye mu myitozo reka turebe ibizaba."
Byitezwe ko muri 11 hashobora kubamo impinduka ,ugendeye ku mukino wabahuje na Libya.
Umukinnyi Mugisha Bonhrur Casimiro niwe ushobora kwinjira muri 11 ,mu gihe mu mukino wa Libya yari yabanje hanze ,hatangira Rubanguka Stive.
11 bashobora kubanzamo
Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Mugisha Bonheur Casemiro, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Jojea Kwizera, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa