skol
fortebet

Impinduka nto ku mukino wa Rayon Sports n’Amagaju uteganyijwe kuwa Gatatu

Yanditswe: Monday 03, Apr 2017

Sponsored Ad

Umukino ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports n’Amagaju kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Mata 2017, wamaze kuba wakimurirwa amasaha uva ku isaha ya 15:30’ ushyirwa ku isaha ya saa 18:00’ nk’uko ikipe ya Rayon Sports yari yabisabye FERWAFA.
Ni umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ‘Azam Rwanda Premier League’ wagomba kuzaba ku isaha ya saa 15:30’ kuwa Gatatu ugahuza Rayon Sports n’Amagaju FC wamaze gushyirwa ku isaha ya saa 18:00’.
Ikipe ya Rayon Sports yari yandikiye (...)

Ikipe ya Rayon Sports yari yandikiye FERWAFA iyisaba ko umukino wayo wakimurirwa isaha ugashyirwa saa 18:00’ bitewe ahanini n’uko isaha umukino wari uteganyijweho ari isaha abantu baba bari mu kazi dore umukino uzaba ku munsi w’akazi, byari no mu rwego rwo kugira ngo iyi kipe izabone abayishyigikira benshi.

Nk’uko ibaruwa ikinyamakuru Umuryango gifitiye kopi yashyizweho umukono n’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Latifaha Uwamahoro, iramenyesha ikipe ya Rayon Sports ko ubusabe bwayo bwo kwimura umukino ugashyirwa ku isaha ya saa 18:00 bwemewe nta kibazo.

Rayon Sports igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa mbere n’amanota 53, mu gihe irusha APR FC iyikurikiye amanota agera ku munani kuko yo ifite 44, Police FC na AS Kigali zikaza inyuma na 42.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa