Imyaka itatu irashize ikipe yari mubibazo bikomeye ntagaruriro - Joan Laporta Perezida wa FC Barselona avuga uko ikipe ye ihagaze
Yanditswe: Thursday 05, Sep 2024

FC Barselona ibarizwa muri Esipanye ni imwe mu makipe akomeye kw’Isi, kubera ibikombe yagiye itwara mu bihe bitandukanye ndetse n’abakinnyi bakomeye bagiye baca muri iy’ikipe .Gusa imyaka itatu irashize batitwara neza ndetse ubukungu budahagaze neza muri FC Barselona. Nyuma yo gutangira umwaka w’imikino 2024-25 bitwara neza ,Perezida Laporta avuga ko ubu ikipe ihagaze neza haba mu kibuga ndetse no mubukungu.
Ibi bije nyuma y’uko iy’ikipe muri shampiyona ya Esipanye imaze gukinywa imikino 4, ubu ikipe ya FC Barselona itaratakaza inota na rimwe nyamara yarasoje umwaka ushize itamerewe neza ndetse byayiviriyemo no gutandukana n’umutoza wayitozaga.
Mu mikino 4 ifite amanota 12/12, yinjije ibitego 13 ,yinjizwa ibitego 3 ikaba izigamye ibitego 10.
Ni iki cyabaye mbere y’imyaka itatu ishize:
FC Barselona yahinduye Poloje yayo yo gukora abakinnyi benshi bavuye muri Lamasia akademi gakomeye kw’Isi kagiye kayifasha ndetse gafasha n’ikipe y’Igihugu ya Esipanye.
Batangiye kujya bagura abakinnyi bigaragaje muyandi makipe ndtse bahenze cyane ,bamwe bagera muri Barca bikanga kandi baraguzwe akayabo.
Bamwe mu bakinnyi bagiye bahombera FC Barselona harimo Osiman Dembere,Filipe Coutinho, nabandi batandukanye nyuma yo kuva muri Poloje ya Lamasia.
Batangiye guhura n’ikibazo cy’ubukungu ,batangira gusaba abakinnyi kugabanya umushahara ,kugeza ubwo bemeye kurekura Lionel Messi akerekeza muri PSG ibintu batigeze batekereza narimwe.
Bitewe n’ikibazo cy’ubukungu batangiye kujya batira abakinnyi mu yandi makipe ndetse ugasanga umukinnyi uje atari ku rwego rwa FC Barselona abantu bari bamenyereye.
Batekereje kuzana umunya bigwigi wabo Xavi Hernandez ngo aze kubafasha batangire basubukure poloje yabo ya Lamasia, gusa ntago byakunze kuko yatangiye gutsindwa cyane ,ibintu abafana batihanganiye n’ubwo yandintse amateka muri Barca nk’umukinnyi ntibyari bihagije.
Xavi yaje gutandukana na Barca habura igihe gito ngo umwaka w’imikino wa 2023-24 urangire maze batangira ku mvikana n’Umudage Hansi Flick.
Ni iki cyahindutse muri Barselona:
Umutoza Hansi Flick utarongereyemo abandi bakinnyi mubo yahasanze ,ahubwo yazamuye bamwe mu bana bari muri Lamasia ,abongera kubandi yasanze muri iy’ikipe bafite uburambe.
Perezida wa Barca Laporta yagize icyo avuaga ku hazaza:
Yagize ati” Hansi Flick yazamuye ikizere hano turishimye kandi twishimiye abakinnyi dufute, bigaragara ko Lamasia ariho dufite ibisuzo, twishimiye Deco wabashije kuzana Hansi Flick hano”.
Bamwe mu bakinnyi bari baratakaje ikizere cyaragarutse:
Hari bamwe mubakinnyi bari baritakarije ikizere ndetse abafana bibaza impamvu baje muri Barca .Harimo Umunya –Brasil Raphinha.
Kugeza ubu mu mikino 4 ya Shampiyona uy’umukinnyi amaze kwitwaraneza kuko ari mubakinnyi 7 i Burayi, bamaze gukora uburyo bwinshi buteza ikibazo imbere y’izamu (Most Big chance created)
Raphinha yagize icyo avuga :
Ati” Intego zacu ni ugutwara ibikombe hano, niba uri muri Barca intego atari ugutwara Laliga,Champions League,na Copa Del Rey, uri mu ikipe itariyo”.
Yabajijwe kuri Real Madrid bahora bahanganye:
Yaguize Ati” Real Madride? Naratunguwe kuko ntago iri gushobora gukora neza kurupapuro yabikora , ariko mu kibuga biratandukanye kuko umupira ntago ari mu bitekerezo”.
Barca kandi ifite Lamine yamare w’imyaka 17 ukomeje kwitwara neza ubu akaba yatoranyijwe mu bakinnyi bazahatanira igihembo cya Ballon d’Or, ndetse atoranywa mu bakinnyi bato bitwaye neza I Burayi. Akaba afite amahirwe yo kwegukana igihembo cya (Kopa Trophy na Golden Boy)
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *