skol

Imyambarire y’umunyamideli Ivana kuri Final y’igikombe cy’isi yaciye ibintu [Amafoto]

Yanditswe: Monday 19, Dec 2022

featured-image

Umunyamideli ukomoka muri Croatia watowe na benshi k’umufana w’umugore wahize abandi mu gikombe cy’isi,Ivana Knoll yongeye kugaruka cyane mu binyamakuru kubera uko yari yambaye ku mukino wa nyuma.
Nubwo Croatia ye yabaye iya gatatu,uyu mukobwa yari kuri Lusail Stadium mu ijoro ryakeye areba umukino wa Argentina n’Ubufaransa aho yongeye gufotorwa yambaye imyenda ikurura abagabo.
Ivana yongeye kugaragaza ko igihugu cye "Croatia"kimuri ku mutima kuko yari yambaye umupira w’umukara w’ikipe (…)

Umunyamideli ukomoka muri Croatia watowe na benshi k’umufana w’umugore wahize abandi mu gikombe cy’isi,Ivana Knoll yongeye kugaruka cyane mu binyamakuru kubera uko yari yambaye ku mukino wa nyuma.

Nubwo Croatia ye yabaye iya gatatu,uyu mukobwa yari kuri Lusail Stadium mu ijoro ryakeye areba umukino wa Argentina n’Ubufaransa aho yongeye gufotorwa yambaye imyenda ikurura abagabo.

Ivana yongeye kugaragaza ko igihugu cye "Croatia"kimuri ku mutima kuko yari yambaye umupira w’umukara w’ikipe y’igihugu n’ipantaro y’umweru imufashe cyane.

Ubwo yari ahugutse avuye kuri uyu mukino wai ku rwego rwo hejuru,yashyize hanze amafoto ye agaragaza imiterere ye arangije yandikaho ngo "Mbega umukino wari ubusazi."

Ivana yiboneye Lionel Messi na Angel Di Maria batsindira Argentina hakiri kare hanyuma Kylian Mbappe yishyurira Ubufaransa mu minota ya nyuma y’umukino bituma amakipe yombi ajya mu minota 30 y’inyongera.

Lionel Messi na Mbappe batsinzemo igitego haterwa penaliti zahiriye Argentina kuko yatsinze 4-2 z’Ubufaransa.

Uyu mukobwa yaje kuvuga ko FIFA yakoze ikosa igatora Lionel Messi nk’umukinnyi w’irushanwa kandi iki gihembo cyari guhabwa Kylian Mbappe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa