skol
fortebet

Imyanya mike niyo ishidikanywaho abayibanzaho: Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga Amavubi ahanganye na Mozambike

Yanditswe: Thursday 02, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kamena 2022, nibwo Amavubi akina na Mozambique mu mukino ubanza wo mu itsinda rya 12 mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN ya 2023 izabera muri Cote d’Ivoire utangira saa 18:00.
Uyu mukino ufungua ijonjora ryo gushaka itike ya AFCON 2023,Amavubi arifuza kuwutsinda kugira ngo atangire gutegura impamba yabageza muri iki gikombe baherukamo 2004.
Kwizera niwe mukinnyi utasoje imyitozo nyuma yo kugira ikibazo mu kuboko k’iburyo ubwo imyitozo yari irimbanyije, aho (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kamena 2022, nibwo Amavubi akina na Mozambique mu mukino ubanza wo mu itsinda rya 12 mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN ya 2023 izabera muri Cote d’Ivoire utangira saa 18:00.

Uyu mukino ufungua ijonjora ryo gushaka itike ya AFCON 2023,Amavubi arifuza kuwutsinda kugira ngo atangire gutegura impamba yabageza muri iki gikombe baherukamo 2004.

Kwizera niwe mukinnyi utasoje imyitozo nyuma yo kugira ikibazo mu kuboko k’iburyo ubwo imyitozo yari irimbanyije, aho yakugwiriye, kuri ubu hakaba hasigaye ko abaganga bakora raporo bakemeza niba azakina umukino.

Nta makuru mashya aratangazwa gusa aramutse atabonetse mu izamu habanzamo Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports nubwo yari amaze iminsi atitwara neza yaba ku mukino wa APR FC yatanzemo igitego n’uwa Etoile de l’Est naho yatsinzwe igitego kdasobanutse.

Undi mwanya usa n’ugoye kumenya uwubanzaho ni kuri 2 cyangwa se inyuma ku ruhande rw’iburyo hari Serumogo Ally uhagaze neza cyane na Ombolenga Fitina wasubiye inyuma.

Urutonde rwakozwe na benshi rwahurije ku bandi bakinnyi babanza mu kibuga uretse uyu mwanya w’inyuma gusa.

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga kumukino Amavubi ahura na Mozambique

1. Kimenyi Yves
2.Fitina Ombalenga
3. Imanishimwe Emmanuel
4. Manzi Thierry
5. Mutsinzi Ange Jimmy
6. Nirisalike Salomon
7. Nishimwe Blaise
8. Bizimana Djihad
9. Rafael York
10. Hakizimana Muhadjili
11.Kagere Meddie

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa