skol
fortebet

Imyitwarire ya Cristiano Ronaldo yatumye asabirwa kwirukanwa muri Arabie Saoudite

Yanditswe: Thursday 20, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamategeko Prof. Nouf bin Ahmed yasabiye Cristiano Ronaldo kwirukanwa ku butaka bwa Arabie Saoudite, nyuma yo gukora ibiteye isoni, bizira muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Ku mukino Al-Nassr ikinamo uyu Munya-Portugal yatsinzwe na Al-Hilal ibitego 2-0, Ronaldo yagaragaje imyitwarire itari myiza haba mu kibuga hagati ndetse n’umukino urangiye.

Muri uyu mukino, Ronaldo yafashe Myugariro wa Al Hilal Gustavo Cuéllar asa n’umugonda ijosi amukubita hasi nk’uko abakina "Catch" babigenza iyo baturana hasi. Umusifuzi Michael Oliver yamuhanishije kumuha ikarita y’umuhondo.

Mu gihe umusifuzi yari arangije umukino, abafana bose ba Al-Hilal batangiye kuririmba Umunya-Argentine, Lionel Messi, na we arimo yinjira mu rwambariro yagiye afashe ku myanya ye y’ibanga ibyo bafashe nk’agasuzuguro gakomeye.

Ibi uyu rutahizamu w’imyaka 38 yakoze, byababaje bamwe mu batuye iki gihugu, barimo Umunyamategeko Prof. Nouf bin Ahmed wavuze ko agomba kumusabira kwirukanwa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Ntabwo nkurikira imikino. N’iyo yaba yenderejwe n’abafana, ntabwo ari bwo buryo yakwitwara. Imyitwarire yagaragaje igize icyaha.”

“Gukora ibifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina mu ruhame bivamo igifungo cyangwa kwirukanwa mu gihugu igihe uri umunyamahanga.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa