skol
fortebet

Indege ya Lionel Messi yikanzwemo igisasu bikerereza urugendo rwe

Yanditswe: Wednesday 14, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi w’ikipe ya Argentina na FC Barcelona,Lionel Messi,yahuye n’uruva gusenya ubwo indege ye yikangwagamo igisasu bigatuma urugendo rwe kuva I Rosario rutinda bagerageza gusaka.
Uyu mugabo yari agiye kuva muri Argentina yerekeza muri Espagne ariko byaketswe ko mu ndege ye harimo igisasu bituma abahanga bagerageza kugishakisha ariyo mpamvu yakererewe urugendo.
Nyuma yo kwegukana Copa America,Messi yahise ashaka uko yaza mu biruhuko muri Espagne ariko iki gisasu cyikanzwe cyatumye (...)

Sponsored Ad

Umunyabigwi w’ikipe ya Argentina na FC Barcelona,Lionel Messi,yahuye n’uruva gusenya ubwo indege ye yikangwagamo igisasu bigatuma urugendo rwe kuva I Rosario rutinda bagerageza gusaka.

Uyu mugabo yari agiye kuva muri Argentina yerekeza muri Espagne ariko byaketswe ko mu ndege ye harimo igisasu bituma abahanga bagerageza kugishakisha ariyo mpamvu yakererewe urugendo.

Nyuma yo kwegukana Copa America,Messi yahise ashaka uko yaza mu biruhuko muri Espagne ariko iki gisasu cyikanzwe cyatumye umutima we wikanga.

Iki gisasu cyikanzwe kubera umugabo wigambye ko afite igisasu mu gikapu bituma ingendo z’indege zisubikwa babanza gusaka.

Uku gusaka kwamaze isaha yose ariyo mpamvu indege zahise zongera gusubukurwa bituma abarimo na Lionel Messi bemererwa kugenda.

Ikibuga cy’indege cya Rosario cyavuze ko habaye gukeka igisasu byatumye abantu basohorwa hakorwa iperereza ryimbitse no gusaka.

Messi watwaye igikombe cye cya mbere muri Argentina agiye kwerekeza mu biruhuko we n’umuryango we yavuze ko bizaba ari byiza kuko yatwaye igikombe bitandukanye n’imyaka yashize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa