skol
fortebet

Indege yari itwaye ikipe yo mu igihugu cya Brazil yakoze impanuka

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2016

Sponsored Ad

Indege yari itwaye abagera 81 barimo abakinnyi b’ ikipe yo muri Brazil “Chapecoense”yakoreye impanuka hafi y’ umujyi wa Medellin mu gihugu cya Clombia.
Nta mibare y’ abaguye muri iyi mpanuka cyangwa abayikomerekeyemo iramenyekana gusa amakuru akomeza avuga batandutu barimo n’ umuzamu w’ iyi kipe Alan Ruschel bayirokotse
Ikipe yari ifite umukino wagombaga kurihuza n’ ikipe ya Medellin yitwa Atletico Nacional. Ni umukino wa nyuma y’ igikombe cyitwa “Copa Sudamericana”.
Ngo amakuru yaturutse muri (...)

Ngo amakuru yaturutse muri iyi ndege mbere y’ uko ikora impanuka yavuagaga ko yagize ikibazo cya tekinike.

Copa Sudamericana ni irushwanwa riza ku mwanya wa kabiri mu marushanwa akomeye muri muri Amerika y’ amajyepfo. Amakuru yamaze kumenyekana n’ uko uyu mukino wa nyuma wari uteganyijwe kuba kuwa gatatu w’ iki cyumweru wahise yimurirwa. Gusa igihe uzabera ntabwo kiramenyekana.

Mubari muri iyi ndege harimo abanyamakuru ba Siporo 22, abakinnyi 22 n’ abayobozi ndetse n’ abakunzi b’ umupira w’ amaguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa