skol
fortebet

Ingabire Beatha watwaye shampiyona y’igihugu mu gusiganwa ku magare yarokotse impanuka ikomeye

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2017

Sponsored Ad

Ingabire Beatha uherutse kwegukana shampiyona y’igihugu yo gusiganwa ku magare haba ku gusiganwa ku muntu ku giti cye ndetse no gusiganwa mu muhanda yarokotse impanuka yari ikomeye yari igiye gutuma inzozi zo gukina uyu mukino ziyoyoka.
Ku wa kane taliki ya ya 6 Nyakanga mu masaha ya saa tatu zishyira saa yine za mu gitondo, yakoze impanuka ikomeye, yatumye akomereka cyane ndetse akuka amenyo abiri y’imbere.
Mu kiganiro yagiranye na Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru yatangaje ko ibi byabaye (...)

Sponsored Ad

Ingabire Beatha uherutse kwegukana shampiyona y’igihugu yo gusiganwa ku magare haba ku gusiganwa ku muntu ku giti cye ndetse no gusiganwa mu muhanda yarokotse impanuka yari ikomeye yari igiye gutuma inzozi zo gukina uyu mukino ziyoyoka.

Ku wa kane taliki ya ya 6 Nyakanga mu masaha ya saa tatu zishyira saa yine za mu gitondo, yakoze impanuka ikomeye, yatumye akomereka cyane ndetse akuka amenyo abiri y’imbere.

Mu kiganiro yagiranye na Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru yatangaje ko ibi byabaye ubwo yari mu myitozo mu gitondo gusa ngo atameze neza kubera uburwayi yaje gusigara inyuma gato nibwo yakoze impanuka.

Yagize ati “Impanuka nakoze ntabwo navuga ko ari ibyaturutse ku wundi mukinnyi, ni ibyaturutse ku muhanda utari umeze neza. Twari turi mu myitozo hamwe n’abandi bisanzwe, turi mu bikundi byinshi, dore ko nari maze iminsi ndwaye, ntabwo nashoboraga gukora ibirometero byinshi birambuye, ari na yo mpamvu nari nabaye nk’usigara inyuma gato y’abandi.Muri urwo rugendo haje kubamo ikibazo cy’imodoka zabisikanaga, kandi nanjye ngeze ahantu umuhanda utari umeze neza, ntibandeka ngo ntambuke kandi nanjye sinabasha kubigenzura maze birangira impanuka ibayeho.”

Uyu mukobwa uri kuvuzwa n’ababyeyi be kuri Mutuelle de Sante yatangaje ko iyo mpanuka idakomeye gusa nk’umukinnyi wifuza gukina amarushanwa atandukanye ari imbere ari gutinda gukira.

Yagize ati “Ntabwo bikomeye cyane kuko nta gufwa na rimwe ryacitse, byari byanjemo ko ngomba guhagarika gukina. Ariko na none kuko nari narihaye intego yo kuba nakina shampiyona y’Isi, nanabiganiriye n’Umutoza numva ntabwo turi kubyumvikanaho neza.”

Ingabire Beatha w’imyaka 23 umaze kuba ubukombe mu bari n’abategarugori muri uyu mukino wo gusiganwa ku magare niwe wegukanye irushanwa rya Rwanda Cycling Cup ry’umwaka ushize ndetse nyuma yo kwigaranzura Girubuntu Jeanne d’Arc ufite imvune ikomeye niwe uyoboye umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda mu bagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa