skol
fortebet

Inkomoko y’imvururu zishamikiye ku marozi zaranze umukino wa Mukura na Rayon sports(amafoto)

Yanditswe: Friday 16, Dec 2016

Sponsored Ad

Ikipe ya Mukura Victory Sports ibashije gukora akazi abakunzi b’umupira w’amaguru batari biteze nyuma yo kugwa miswi na Rayon Sports bakanganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda waberaga i Huye. Uyu mukino waranzwe n’amahane akomeye cyane cyane mu gice cya mbere.
Umukino ujya gutangira abafana bagaragaye batungira agatoki ushinzwe imyenda mu izamu rya Mukura, uyu musore yaje kwegera izamu gusa kubera abashinzwe umutekano abura uko ajya mu izamu rya Mukura. Byabaye ngombwa ko umurundi (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Mukura Victory Sports ibashije gukora akazi abakunzi b’umupira w’amaguru batari biteze nyuma yo kugwa miswi na Rayon Sports bakanganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda waberaga i Huye. Uyu mukino waranzwe n’amahane akomeye cyane cyane mu gice cya mbere.

Umukino ujya gutangira abafana bagaragaye batungira agatoki ushinzwe imyenda mu izamu rya Mukura, uyu musore yaje kwegera izamu gusa kubera abashinzwe umutekano abura uko ajya mu izamu rya Mukura. Byabaye ngombwa ko umurundi Shasiri wari wamenye ibanga ariwe wishora mu izamu rya Mukura bucece anyuze murihumye abakinnyi ba Mukura akuramo agapfunyika akajugunya inyuma y’izamu.


Urban Boyz basekejwe n’izi mvururu

Amaze guta ako gapfunyika umwana utoragura imipira yaje kugafata akagarura mu izamu rya Mukura, kuva ubwo hatangiye intugunda no kugongana hagati y’abakinnyi ariko hagati aho no mu bafana rwari rwambikanye, Polisi y’u Rwanda yacungiraga hafi yagiye yirukana burundu bamwe mu bafana ibavana ku kibuga, umwe mu bana batoragura imipira yirukanwa iruhande rw’ikibuga.

Umukino utaramara n’iminota ibiri imvururu zicogoye Camara nawe yishoye mu izamu rya Mukura akuramo ka gapfunyika bwa kabiri arakirukankana agata ku ntebe y’abasimbura ba Rayon sports, aha umusifuzi yahise atanga ikarita y’umuhondo gusa ibi byakuruye imvururu zikomeye mu bafana bigeza ubwo biha akazi Polisi ko kwirukana bamwe mu bafana ku kibuga.



Rwarutabura ati "uburozi bwicwa n’amata mumene mu izamu rya Mukura"






Ushinzwe imyenda y’abakinnyi ba Rayon yashwanye n’abashinzwe umutekano

Src: Inyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa